Inzego zifite aho zihuriye no gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali ziratangaza ko zahagurukiye gukorera hamwe mu rwego rwo kurinda impanuka no gutwara neza abantu n’ibyabo.
Ibyo ni ibyavugiwe mu kiganiro mbwirwaruhamwe cyari kigenewe abaturarwanda cyabereye mu karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Icyo kiganiro cyahuje kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kanama Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda, Umujyi wa Kigali ndetse na RURA.
Bamwe mu bari bitabiriye ikiganiro (Foto: RNP Media Center)
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda CSP Felix Bahizi Rutagerura yavuze ko buri munsi umuntu umwe atakaza ubuzima kubera impanuka naho abandi batanu bagakomereka.
Yavuze ko impanuka nyinshi ziterwa no kutubahiriza amategeko y’umuhanda aho yatunze agatoki abamotari kuba kuba bamwe mu batubahiriza ayo mategeko.
CSP Felix Bahizi Rutagerura yavuze ko mu mezi abiri ashize abantu 26 baguye mu mpanuka akomeza asaba buri wese kumva uburemere bw’iki kibazo bityo hakabaho gufatanya kugira ngo abantu badakomeza gutakaza ubuzima kubera amakosa ya bamwe.
Uwari uhagarariye Umujyi wa Kigali Rurangwa Jean Claude akaba akuriye ishami rishinzwe gutwara abantu n’ibyabo we yavuze ko Umujyi wa Kigali wubatse imihanda mu duce dutandukanye ndetse ushyira n’ibyapa hirya no hino ku mihanda hagamijwe kugabanya imirongo miremire y’ibinyabiziga no kurinda impanuka. Rurangwa Jean Claude yavuze ko imihanda ingana n’ibirometero 400 bya kaburimbo ndetse na kirometero 100 z’amabuye byubatswe bityo ngo bikazafasha gutwara abantu n’ibyabo muri uyu Mujyi hatabayeho gukerereza abagenzi.
Uwari uhagarariye RURA Muvunyi Déo we yavuze ko RURA yashyizeho uburyo bwo gukora akazi ko gutwara abantu n’ibyabo hatabayeho gukorera mu kajagari. Yavuze ko kugeza ubu akazi ko gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali gakorerwa mu mashyirahamwe. Ibigo bitandukanye bitwara abagenzi bikaba byarahawe ibice bizajya bikoreramo bityo ngo bikazatuma hatabaho gucuranwa abagenzi no kubakerereza. Ibyo kandi ngo bikazatuma habaho kugenzura ko ayo mashyirahamwe atwara abagenzi yuzuza inshingano zayo bityo abatabyubahirije bakabibazwa.