Kuwa kane tariki ya 16 Mutarama, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye inama yahuje Polisi y’u Rwanda, Umujyi wa Kigali n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), n’abayobozi b’amakoperative y’abamotari. Iyo nama ikaba yari igamije gufatira hamwe ingamba n’ibihano abamotari batubahiriza amategeko kugira ngo umwuga w’abatwara abagenzi kuri moto ukorwe neza.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yavuze ko n’ubwo Polisi itahwemye kwigisha abamotari, ikabasaba kubahiriza amategeko, bamwe muri bo cyane cyane abakorera mu mujyi wa Kigali, bakomeje kugaragara mu makosa akomeye no guteza akajagari.
IGP Gasana yakomeje avuga ko muri iyi minsi ibyaha bikorwa na bamwe mu bamotari bigenda byiyongera aho moto zigera kuri 290 ubu zafashwe na Polisi, none abamotari bakaba bashyiriweho ibihano bikaze bitazajya bigera kuri moto gusa, ahubwo no ku mu motari ubwe.
Mu ngamba nshya zafashwe ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, harimo ko umumotari uzajya ugaragara mu makosa akomeye nko guhagarikwa na Polisi akiruka azajya afungwa, akamburwa uruhushya rwe burundu, ndetse agashyirwa ku rutonde rwihariye (blacklist) ku buryo ntaho yakongera gukorera.
Bemeje kandi ko bagiye guha abatwara abagenzi uruhushya rwihariye rutandukanye n’urusanzwe.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidѐle Ndayisaba yavuze ko amwe mu mabwiriza agomba gushyirwa mu bikorwa, harimo ko abamotari bagomba gusubira gukorera mu mazone, Umurenge ukaba ugomba kwinjira mu micungire y’abamotari, ndetse ibihano ntibizajya ku bamotari bakoze amakosa gusa, ahubwo na koperative abarizwamo izajya ihanwa.
Fidèle Ndayisaba yanasabye abamotari kugira uruhare mu kwicungira umutekano, bakabuza bagenzi babo bacyambara umwambaro wa kera ndetse ntihagire ukora ikosa bagenzi be barebera.
Iyi nama yari yitabiriwe kandi n’abayobozi b’uturere tw’Umujyi wa Kigali, abanyamabanga nshingwabikorwa bose b’imirenge igize umujyi wa Kigali, n’uwari uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA).
Kinyarwanda
English











