Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda n’umutwe w’Inkeragutabara muri Afurika y’iburasirazuba mu bufatanye mu kubungabunga amahoro

Kuri uyu wa mbere taliki ya 2 Nzeli 2013,ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda,IGP Emmanuel K Gasana yakiriye umuyobozi w’umutwe w’Inkeragutabara muri Afurika y’iburasirazuba(Eastern Africa Standby Force Coordination Mechanism  cyangwa EASFCOM) mu gice cyawo cya Polisi, Jenerali Majoro Cyrille Ndayirukiye,akaba yagenzwaga no gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu kwiyubaka cyane cyane mu gutanga amahugurwa .

Jenerali Ndayirukiye yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite ubunararibonye mu butumwa bwo  kubungabunga amahoro(guhera 2005) bityo akaba yaje kuyisaba ko yatanga amahugurwa amwe n’amwe yo kubungabunga amahoro ku mutwe abereye umuyobozi, nka Polisi ifite abapolisi 600 mu bihugu bitandukanye kandi yujuje ibisabwa n’umuryango w’abibumbye.

Twakwibutsa ko Polisi y’u Rwanda , umwaka ushize yatangije ikigo cyigisha ibyo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye giherereye mu ishuri ryayo riri i Gishali, ubu kikaba gihugura abapolisi bo mu Rwanda no mu bindi bihugu.

Jenerali Ndayirukiye yashimiye IGP Gasana ku ruhare yagize mu guteza imbere ubufatanye hagati ya za Polisi zigize umuryango uzihuza muri Afurika y’iburasirazuba mu gihe yamaze awuyobora, anashimira Polisi y’u Rwanda ku kuba ari yo iyoboye izindi muri Afurika mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,aho n’ubunyamabanga bw’ubwo bukangurambaga muri Afurika buri mu Rwanda.

IGP Gasana yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’akarere kugirango harwanywe ibyaha ndengamipaka kuko ari bwo buryo buboneye bwatuma ibyaha bigabanuka mu karere kacu.

Ndayirukiye mu ruzinduko rwe muri Polisi y’u Rwanda, yanasuye inzu y’ibikorwa birwanya ihohoterwa(anti-GBV block), ikigo Isange One Stop Center,amashuri ya Polisi; irito riri i Gishali n’irikuru riri i Musanze.