Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali batangije icyiciro cya kane cya gahunda y’isuku n’umutekano

Ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali, kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Ugushyingo 2014, batangije icyiciro cya kane cya gahunda y’isuku n’umutekano mu mujyi wa Kigali.

Iki cyiciro cyatangirijwe kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yagize ati:” Mu gihe dutangiza iki gikorwa cy’ingenzi ku nshuro ya kane, reka twibaze kandi turebe icyo ibyiciro bibanza byagejeje ku mujyi wacu, turebe niba twarageze ku ntego twari twihaye. Ese umutekano wagezweho? Isuku n’isukura twabigezeho”?

IGP Gasana yavuze ko isuku n’umutekano aribyo shingiro ry’iterambere, anavuga ko iki gikorwa cyo gukangurira abantu isuku n’umutekano kigamije  gukemura ibibazo bitandukanye igihugu kiba gifite, kandi gifite n’ aho gihuriye n’icyerekezo cy’igihugu mu bijyanye n’iterambere

Yakomeje avuga ko muri iki gikorwa  cyo guharanira isuku n’isukura, Polisi y’u Rwanda igenera ibihembo buri murenge  witwaye neza muri buri karere k’umujyi wa Kigali.

Kuri iyi ngingo, yavuze ko buri murenge uzaba uwa mbere muri buri karere ndetse n’ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali rizitwara neza mu kubungabunga umutekano bazahabwa Moto, naho akarere kazaba aka mbere kakazahabwa imodoka.

IGP Gasana yabwiye abari bateraniye aho ko ibizibandwaho mu gutanga amanota ari kurwanya icuruzwa ry’abantu cyane cyane mu rubyiruko, gukumira no kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge hibandwa ku kumenya ahantu bicururizwa, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya urusaku rw’ijoro rubuza abantu umudendezo, kurwanya inkongi z’umuriro hashyirwa kizimyamwoto mu nzu z’ubucuruzi n’ahandi hahurira abantu benshi n’ibindi.

Akaba yasoje agira ati:” Ibi byose nibigerwaho, n’ubuzima bwiza bw’abatuye b’iki gihugu buzatera imbere”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidèle Ndayisaba mu ijambo rye, yavuze ko hari ibintu bibiri umujyi wa Kigali urusha indi mijyi myinshi muri Afurika no ku isi, aribyo umutekano n’isuku.

Yakomeje ashimira Polisi y’u Rwanda ubufatanye bwihariye ifitanye n’Umujyi wa Kigali, aho yavuze ko umuntu ufite umutekano bituma atekereza neza, nawe agatera imbere. Yavuze ko ubu bufatanye bugomba kugera mu nzego zose kugera no ku rwego rw’imidugudu n’utugari, mu nzego z’umutekano n’abaturage,ndetse no mu ngo ku bijyanye n’umubano mwiza hagati y’ababyeyi ubwabo,abana ndetse n’abaturanyi.

Ndayisaba yasoje avuga ko ku bihembo Polisi izatanga, umujyi wa Kigali nawo uzahemba umurenge uzaba uwa mbere muri buri karere, uwubakira ikigo cyita kikanaha ubufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kizwi nka “Isange One Stop Centre”.  

Iyi gahunda ikaba izasozwa mu kwezi kwa Gicurasi 2015 hatangwa ibihembo bitandukanye ku bazaza ku isonga mu mutekano n’isuku.