Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali, kuwa gatandatu tariki ya 2 Nyakanga, batangije icyiciro cya gatandatu cy’ubukangurambaga muri gahunda y’isuku n’umutekano mu mujyi wa Kigali.
Iki cyiciro cyatangirijwe kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo,kikaba kigamije guhuriza hamwe abafatanyabikorwa batandukanye gushyira imbaraga mu kugira uruhare mu mutekano n’isuku.
Gutangiza ubu bukangurambaga byatangijwe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali Mukaruliza Monique n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Mukaruliza Monique mu ijambo rye, yavuze ko hari ibintu bibiri umujyi wa Kigali urusha indi mijyi myinshi muri Afurika no ku isi, aribyo umutekano n’isuku.
Yakomeje ashimira Polisi y’u Rwanda ubufatanye bwihariye ifitanye n’Umujyi wa Kigali, aho yavuze ko umuntu ufite umutekano bituma atekereza neza, nawe agatera imbere.
Yavuze ko isuku igomba gutangirira ku muntu ku giti cye, mu ngo , ku myambaro no ku mubiri n’aho abantu bakorera ku buryo abazahembwa bazaba babikoreye.
Yavuze ati;”Umutekano n’isuku ntibitandukanywa, tukaba tugomba gushyiramo imbaraga ku buryo byaba umuco kuri buri munyarwanda.”
Yasoje ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ukora uko ashoboye kose ngo umutekano n’isuku bibe umuco mu Rwanda.
umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko isuku n’umutekano aribyo shingiro ry’iterambere, anavuga ko iki gikorwa cyo gukangurira abantu isuku n’umutekano kigamije gukemura ibibazo bitandukanye igihugu kiba gifite, kandi gifite n’ aho gihuriye n’icyerekezo cy’igihugu mu bijyanye n’iterambere.
Yakomeje avuga ko muri iki gikorwa cyo guharanira isuku n’isukura, Polisi y’u Rwanda igenera ibihembo buri murenge witwaye neza muri buri karere k’umujyi wa Kigali.
IGP Gasana yabwiye abari bateraniye aho ko bashyira imbaraga mu kurwanya impanuka zo mu muhanda, ibiyobyabwenge n’ibisindisha, amakimbirane yo mu ngo n’ihohoterwa rikorerwa abana, ubujura, ruswa n’ibindi byaha.
Uyu muhango kandi wari wanitabiriwe n’uhagarariye amashami y’umuryango w’abibumbye akorera mu Rwanda Lamin M. Manneh, washimiye ubushake n’ubwitange bikomeye by’abanyarwanda mu kurwanya isuku n’umutekano.
Yagize ati;”Abanyarwanda biyemeje ko umujyi wa Kigali uba uwa mbere muri Afurika mu mijyi ifite umutekano n’isuku, ibi bigerwaho kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Kinyarwanda
English










