Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda ntizihanganira na rimwe abigana ibirango n’ibyemezo bigenewe ibinyabiziga byakorewe isuzumwa

Umugabo w’imyaka 30 usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi mu modoka yafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali tariki ya 24 Ukwakira.

Arakekwaho kwigana ibirango ndetse n’ibyemezo byerekana ko ibinyabiziga byakorewe isuzumwa ry’imiterere n’ubuzima bwazo. Uyu mugabo ubwo yafatwaga, Polisi yamusanganye ibirango bitandatu (vignettes) ndetse n’ibyemezo bitatu (certificates), ibi byose bikaba ari ibihimbano. Hagati aho iperereza rya Polisi rikaba rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi baba bari mu gikorwa kimwe n’uriya mugabo watawe muri yombi bityo nabo bafatwe.

Ibi byemezo (hejuru) ndetse n'ibirango (hasi) ni ibihimbano, nibyo byafashwe (Foto: RNP Media Center)

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda (Traffic Police) ari naryo rigenzura ko ibinyabiziga byakorewe isuzumwa  Superintendent (SP) JMV Ndushabandi, yavuze ko ibirango ndetse  n’ibyemezo bigaragaza ko ikinyabiziga cyakorewe isuzumwa bitangwa gusa na Polisi kandi bigatangirwa aho ikigo gishinzwe gukora isuzumwa ry’ibinyabiziga gikorera mu Mujyi wa Kigali hafi ya sitade Amahoro, cyangwa se bigatangirwa aho imodoka yabugenewe ikora ako kazi iba iri hirya no hino mu gihugu.

SP Ndushabandi yakomeje asaba abatunze ibinyabiziga kwiyizira gusuzumisha ibinyabiziga byabo bakirinda kugwa mu mutego w’abantu bamwe na bamwe b’abatekamutwe bashobora  kubabeshya ko babashakira ibyangombwa by’ibinyabiziga byavuzwe hejuru, kuko baba bashaka kubarya amafaranga yabo no kubashora mu bibazo byo kubaha ibyemezo by’ibihimbano.

Uyu muyobozi akaba avuga ko Polisi iri maso kandi ko itazahwema guta muri yombi uwo ariwe wese wagerageza kwigana ibyemezo n’ibirango biba bigenewe ibinyabiziga byakorewe isuzumwa.

Uriya mugabo ukekwaho kwigana biriya birango ndetse n’ibyemezo bigenewe ibinyabiziga byakorewe isuzumwa ry’imiterere n’ubuzima bwabyo, icyaha kiramutse kimuhamye,  ashobora guhanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000), nk’uko bikubiye mu ngingo ya 606 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.