Ubuyobozi bw’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ruswa (Anti-corruption Unit) buratangaza ko butazatezuka ku gufata uwo ariwe wese ugaragaweho kurya ruswa ndetse n’ubayitanga. Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’iri shami Chief Superintendent Murenzi Sebakondo kuwa gatanu tariki ya 12 Kamena 2015.
Yavuze ko abanyarwanda bakwiye kuba inyangamugayo haba mu mico no mu myifatire birinda ingeso mbi ya ruswa. Superintendent Murenzi Sebakondo akaba yavuze ko kuva iri shami ryashingwa ryataye muri yombi abantu bo mu byiciro bitandukanye bafatiwe mu cyuho batanga ndetse bahabwa ruswa. Muri abo bafatanywe ruswa harimo abapolisi, abashinjacyaha ndetse n’abaturage banyuranye.
Yavuze ko abaturage 117 bafashwe guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2013 kugera mu mpera z’umwaka wa 2014. Nanone abaturage 138 bafatiwe mu bikorwa bya ruswa guhera mu kwezi kwa Mutarama 2015 kugera muri Gicurasi 2015. aba Polisi 80 nibo bafashwa mu gihe cya vuzwe hejuru.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ruswa akaba yavuze kandi ko hari n’abashinjacyaha babiri nabo bafatiwe mu bikorwa bya ruswa baka ababuranyi bari bafitanye ibibazo by’imanza. Umwe ni uwo mu rukiko rwisumbuye rwa gasabo akaba yarafashwe mu mwaka wa 2014 mu gihe undi mushinjacyaha wafashwe yaka ruswa akaba ari uwo mu rukiko rwisumbuye rwa Karongi.
Superintendent Murenzi Sebakondo akaba yakomeje avuga ko aba bose bafashwe bakorewe dosiye zishyikirizwa ubutabera kugira ngo hakurikizwe ibyo amategeko ateganya. Yongeyeho ko by’umwihariko abapolisi bafatiwe muri ruswa bahabwa n’ibihano bya disipuline birimo no kwirukanwa muri Polisi y’u Rwanda.
Mu ngamba zo guhangana n’icyo cyorezo kibi cya ruswa, Polisi y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo guca burundu ruswa ivugwa ku bapolisi cyane cyane mu ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda. Hashyizweho uburyo bworoshye bwo kwegereza abaturage serivisi haba mu kwandika abifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga no kumenya amanota ku bakoze ibyo bizamini ndetse no kwandikisha impushya ku bazitsindiye. Hanashyizweho kandi uburyo bwo korohereza abaturage mu gupimisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga bahabwa serivisi nziza ku buryo badakora urugendo rurerure baza i Kigali kuko ishami ribishinzwe ribasanga mu Ntara.
Hariho kandi n’ubukangurambaga butandukanye bwo kurwanya ruswa aho abaturage hirya no hino bakangurirwa kugira uruhare mu kuyirwanya bahana amakuru na polisi hifashijwe umurongo utishyurwa wa 997 cyangwa 0788311400,0788311320 na 0788311820.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ruswa akaba yavuze ko uru rugamba rwo kurwanya ruswa polisi ifatanya n’abafatanyabikorwa bayo barimo urwego rw’Umuvunyi, Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda) ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB).
Kinyarwanda
English











