Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda ntizatezuka mu guhashya ruswa

Buri mwaka tariki ya 09 Ukuboza u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa.

Icyegeranyo giherutse gukorwa kuri ruswa n’Umuryango Transparency Internatinal mu mwaka ushize wa 2017, kerekanye ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 48 ku Isi n’amanota 55%, rukaba urwa gatatu muri Afurika, mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’Afurika y’Iburasirazuba rukaza ku mwanya wa mbere.

Nubwo u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kurwanya ruswa, haracyakenewe imbaraga za buri Munyarwanda kuko urugamba rwo kuyitsinda rutakoroha inzego zose n’abaturage batarugizemo uruhare.

Kimwe nk’izindi nzego za leta, Polisi y’u Rwanda ishyira ingufu mu gukumira ruswa no kuyirwanya ku bufatanye n’izindi nzego, binyuze mu gukurikirana ibyaha bya ruswa niyo mpamvu yashyizeho ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’imirimo no kurwanya ruswa (Department for Inspectorate of Services and Ethics).Iri shami kandi Polisi ikaba ihora iryongerera ingufu mu kurwanya ibyaha bya ruswa.

Iri shami rya Polisi rishinzwe gukumira no kurwanya ruswa, rikora ubugenzuzi bw’imbere muri Polisi ndetse rikaba rinafite ikigo cy’amahugurwa (Ethic Centre)  kigamije guhugura abapolisi ku myitwarire yabo.

Mu ngamba Polisi yashyizeho harimo guhana abakekwaho ruswa bagakurikiranwa n’amategeko abandi bakirukanwa burundu muri Polisi y’Igihugu.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buhamya ko ari ngombwa gushyira imbaraga mu guhindura imyumvire, n’abapolisi bagakomeza kuba intangarugero mu bunyamwuga mu kurandura ruswa n’ibindi byaha byose bifitanye isano na yo.

Nk’uko Polisi y’u Rwanda  ifite inshingano yo gukumira no kurwanya ibyaha, na yo yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ruswa, ndetse n’abapolisi bake bakigaragara mu byaha bya ruswa ntibagifite amahirwe yo kubikora.

Hafashwe ingamba z’ubukangurambaga no kwigisha abapolisi ubunyangamugayo no gukunda igihugu, indangagaciro z’umwuga n’ibindi byiza, ndetse abapolisi bakiri bashyashya binjiye mu kazi bagahabwa amahugurwa yimbitse ku kwirinda no kurwanya ibyaha n’ibisa na byo.

Ku bijyanye n’ubukangurambaga no kwitegura Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa n’akarengane,  tariki ya 08  Ukuboza 2018 Polisi y’u Rwanda yateguye inama nyunguranabitekerezo n’abafatanyabikorwa bayo, nk’Urwego rw’Umuvunyi, Transparency International-Rwanda, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’izindi.

Muri iki cyumweru hakozwe ibikorwa bitandukanye  mu gihugu hose birimo gutanga ibiganiro bigamije kugaragaza ububi bwa ruswa ku mibereho myiza y’abaturage, umutekano, ubutabera ndetse n’iterambere ry’Igihugu hagamijwe gukangurira Abanyarwanda gutanga amakuru ndetse no kudahishira abacyaka cyangwa abagitanga ruswa.

Ingamba zo kurwanya ruswa zariyongereye

Uretse kuba ruswa ifatwa nk’icyaha mu Rwanda, inabangamira uburenganzira bwa muntu imunga ubukungu bw’igihugu iterambere rikadindira ndetse ikimakaza n’umuco wo kudahana hakavuka ubusumbane n’ibindi.

Mu ngamba nyinshi Polisi y’u Rwanda yafashe mu kurwanya ruswa harimo gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi zigenewe abaturage, cyane cyane abashaka serivisi z’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Kuri ubu abapolisi bakora mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bakoresha ikoranabuhanga mu kwandikira abakoze amakosa mu muhanda bakoresheje utumashini ku buryo, nta ho umupolisi wo mu muhanda ahurira n’amafaranga atangwa nk’igihano (contrevention).

Mu rwego rwo kurushaho gukumira no kurwanya icyaha cya ruswa, Polisi y’u Rwada yashyizeho umurongo wa telefoni utishyurwa (997) wifashishwa mu gutanga amakuru, hagamijwe gufata abakekwaho ruswa.

Polisi y’u Rwanda yemeza ko izahoza ijisho ku batanga n’abaka ruswa  kuko uko ingamba zo kuyirwanya zigenda ziyongera n’abaryi ba ruswa barushaho guhindura uburyo bwo kuyirya.

Buri Muturarwanda arasabwa kwirinda gutanga no kwakira ruswa mu buryo bwose, agatanga amakuru y’uwaka, n’utanga ruswa ku gihe kuko ruswa ari icyorezo kigira ingaruka mbi ku bukungu, imibereho myiza y’abaturage ndetse n’imiyoborere muri  rusange, bigatuma habaho ubusumbane mu byo abaturage bagenerwa n’amategeko.