Polisi y’u Rwanda ndetse n’iy’u Burundi kuri uyu wa kabiri taliki ya 19 kanama 2014 bagiranye inama igamije gukomeza umubano n’ubufatanye bari basanganywe.
Iyi nama ikaba ijyanye n’amasezerano bumvikanyeho umwaka ushize,ikaba yabereye mu ntara ya Ngozi kandi ikaba yari yitabiriwe n’abakuru b’izo polisi zombi Inspector General of Police (IGP), Emmanuel K. Gasana ku ruhande rw’u Rwanda na mugenzi we André Ndayambaje n’abandi ba polisi bakuru ku mpande zombi.
IGP Emmanuel K. Gasana yashimye ibyagezweho muri gahunda zinyuranye kubera ubufatanye bw’izi nzego,nko kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka,kwiyubaka,ihanahanamakuru ku banyabyaha n’ibindi.
IGP Gasana kandi yashimangiye ko kurwanya icuruzwa ry’abantu, kurwanya iterabwoba,amahugurwa n’ihanahanamakuru ko ariho gahunda polisi zombie zigiye gushyiramo ingufu mu rwego rwo kubungabunga amahoro n’umutekano w’abaturage batuye ibihugu byombi.
André Ndayambaje,umuyobozi mukuru wa polisi ya Burundi yavuze ko umubano hagati y’izi nzego wabaye inkingi ikomeye ku bihugu byombi muguhangana n’ibyaha ndengamipaka yashimye kandi inkunga y’amahugurwa polisi y’u rwanda idahwema kubagezaho.
Muri iyi nama hasinywe n’amasezerano atandukanye harimo:amasezerano y’ubufatanye mugukumira,kurwanya no gukemura ibibazo by’inkongi z’imiriro,amasezerano ajyanye no kubungabunga umutekano mugihugu,amasezerano ajyanye no kurwanya icuruzwa ry’abantu n’andi ajyanye n’ihanahanamakuru rya buri munsi,abayobozi ba polisi zombi kandi bakaba biyemeje kujya bahura kenshi ndetse bakanakorera hamwe ,inama nk’iyi ikaba izongera kubera mu Rwanda mu gihe kiri imbere.
Kinyarwanda
English











