Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ugushyingo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yakiriye mugenzi we wa Zambia; IG Graphel Musamba n’itsinda ry’intumwa ayoboye, bagirana ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye hagati y’inzego zombi.
Ni ibiganiro byabereye ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, byasojwe no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye avuguruye (MoU) buzibanda ku bijyanye no guhanahana amakuru no kungurana ubumenyi mu gukumira no kurwanya ibyaha, kongerera ubushobozi inzego zombi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’izindi gahunda zigamije guteza imbere ubushobozi bw’izi nzego mu bikorwa byo gucunga umutekano.
IGP Namuhoranye yavuze ko uru ruzinduko bagirira mu Rwanda n’ibindi bikorwa byabanje bihuza impande zombi, ari ikimenyetso cyo kwiyemeza, ubushake n’agaciro bihabwa ubufatanye hagati y’inzego zombi.

Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia zimaze igihe kinini zikorana mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano. Uru ruzinduko ruratanga andi mahirwe yo gukomeza umubano wacu no kurebera hamwe izindi nzira zo kurushaho kwagura ubufatanye.”
Yakomeje avuga ko gukorana mu buryo bufatika bihora ari ingenzi cyane bityo ko ari ngombwa kongera imbaraga mu kuzamura ubushobozi no gushimangira ubufatanye mu kurwanya ibihungabanya umutekano birushaho kwiyongera.
IGP Namuhoranye yashimangiye ko umubano izi nzego zifitanye wubakiye ku musingi ukomeye washyizweho n’ubuyobozi bukuru bw’ibihugu byombi watumye habaho imikoranire mu gushyira mu bikorwa ubufatanye bubyara inyungu ku nzego zombi za Polisi.
Ati: “Uyu ni umwanya mwiza wo kurebera hamwe no gufata ingamba zitanga umurongo mu kunoza umutekano w’ejo hazaza mu bihugu byacu.”
IGP Namuhoranye yijeje mugenzi we wa Zambia ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gukomeza uyu mubano kandi ko yiteguye ubufatanye muri uru rugendo rwo guhangana n’ibihungabanya umutekano birushaho kwiyongera.
Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia, IG Musamba mu ijambo rye, yavuze ko intego y’ibanze y’uru ruzinduko ari ukunguka ubumenyi mu bijyanye no gutegura amatsinda y’abapolisi boherezwa mu butumwa bw’amahoro kandi ko batewe ishema no gusura Polisi y’u Rwanda bitewe n’ibimaze kugerwaho byivugira birimo uburyo akazi gakorwa n’ibikoresho byifashishwa mu gucunga umutekano.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rw’iminsi itanu bazamara mu Rwanda bazasura amashuri ya Polisi ariyo; Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze, Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye mu Karere ka Rwamagana n’Ikigo cya Polisi cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) i Mayange mu Karere ka Bugesera.
Bazasura kandi amashami ya Polisi atandukanye arimo; Ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa by'ubutumwa bwo kubungabunga amahoro (PSO), Ishami rigenzura ikoranabuhanga ryifashishwa muri Polisi (CCC) n’Ishami rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga (TL).
Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia zagiranye amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono bwa mbere mu mwaka wa 2015, hagamijwe guteza imbere ubufatanye mu bikorwa bitandukanye birimo amahugurwa, guhanahana amakuru no kurwanya iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka.


Kinyarwanda
English










