Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yakiriye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo, mugenzi we wa Uganda, IGP Abbas Byakagaba n’itsinda ayoboye, bagirana ibiganiro byagarutse ku gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.
Ibi biganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, byibanze ku kurushaho gushimangira umubano n’ubucuti hagati y’inzego zombi no gukomeza ubufatanye mu nyungu z’ibihugu byombi, hanasinywa gahunda yo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye (MoU) yashyizweho umukono mu mwaka ushize wa 2025.
IGP Namuhoranye yavuze ko inzego z’umutekano z’ibihugu byombi zisangiye amateka yaranzwe n’ubufatanye bwiza kandi ko uruzinduko bagirira mu Rwanda ari ikimenyetso gikomeye cy’ubushake bwo kwagura imikoranire.
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’ibihugu byombi buhora butanga umurongo w’icyerekezo cy’imikoranire hagamijwe umutekano n’ituze rusange by’abaturage babyo kandi bafite aho bahuriye mu mibanire, mu muco no mu mibereho.
IGP Namuhoranye yavuze kandi ko Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda zifite inshingano zihariye kandi zikomeye zo gushyira amasezerano ziyemeje mu bikorwa bifatika kandi bitanga umusaruro.

Yagize ati: “Ni mu gushyira mu bikorwa ibyemezo n’umushinga byacu gusa bizatuma duha icyizere abaturage bacu ko umutekano wabo urinzwe. Bityo rero hakenewe ko tubivana mu magambo bigashyirwa mu bikorwa.”
Yashimangiye ko ubushobozi bw’inzego zombi mu gukumira no gukemura ibibazo bitandukanye mu karere bizava cyane ku gusangira amakuru ku gihe, guhuza ibikorwa no mu bufatanye bukomeye bityo ko ari ngombwa gukomeza gushyigikira uburyo bworohereza ibikorwa bihuriweho, umutekano w’imipaka no guteza imbere ubushobozi.
IGP Byakagaba mu ijambo rye, yavuze ko aya ari amahirwe aziye igihe kandi ko ari amwe mu bigize imbaraga z’inzego zombi zikomeje mu guharanira ko umutekano w’abaturage ushyirwa ku isonga.

Yavuze ati: “Nta rwego rushobora gukemura ibibazo by’umutekano rwonyine bitewe n’uko ibyaha birimo iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, magendu n’ibindi byaha ndengamipaka bitita ku mipaka ihuza ibihugu.”
Yashimiye Guverinoma ya Repubulika ya Uganda n’iya Repubulika y’u Rwanda ku bushake bukomeje gushyirwa mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye mu bijyanye n’amahoro, umutekano n’ituze rusange by’akarere.
Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda (RNP) na Polisi ya Uganda (UPF) yashyizweho umukono, ku wa 22 Kanama 2025, akaba atanga umurongo wo gukomeza ubufatanye hagati y’inzego zombi.
Agaragaza umuhate uhuriweho hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Uganda wo guteza imbere umutekano w’akarere, kurinda ituze rusange no guhangana n’impinduka z’imiterere y’ibyaha byambukiranya imipaka.
Aya masezerano atanga umurongo w’ubufatanye mu ngeri z’ibikorwa byinshi bitandukanye bikubiyemo; gutahura, gukumira no gukurikirana ibyaha, guhanahana amakuru ku byaha, kubaka ubushobozi, guteza imbere ubunyamwuga no guhuza gahunda z’amahugurwa.

Yitezweho kandi ubufatanye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihungabanya umutekano nk’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, itunda n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, ibyaha bimunga ubukungu bw’ibihugu n’ibindi byaha byambukiranya imipaka.
Umushinga wo gushyira mu bikorwa aya masezerano uteganyijwe mu gihe cy’imyaka itatu, uzarangwa n’ibikorwa byihariye bizagerwaho binyuze mu ngendoshuri, guhuza gahunda z’amahugurwa n’imikorere igezweho mu gucunga umutekano, ubufatanye mu kugenza ibyaha no guhana amakuru, kohererezanya abarimu bafite ubunararibonye n’ibindi bitandukanye.

Kinyarwanda
English










