Itsinda ry’abapolisi baturutse mu gihugu cya Turukiya, kuva kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Ukwakira batangiye uruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda, aho kuri uyu wa kane tariki ya 16 Ukwakira basuye Polisi y’u Rwanda, barebera hamwe n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda uko bakomeza ubufatanye mu by’umutekano busanzwe buri hagati ya za Polisi z’ibihugu byombi.
Bageze ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, ababwira muri macye imikorere ya Polisi y’u Rwanda n’aho Polisi y’u Rwanda igeze yiyubaka nyuma ya Jenoside yakorerwe abatutsi.
IGP Gasana yabwiye aba bashyitsi ko nyuma yo kubohora igihugu hagiyeho abayobozi bashoboye, bagahita batangira ibikorwa byo guteza imbere igihugu mu nzego zose ku buryo bugaragara, haba mu gihugu no hanze yacyo, ku buryo ubu Polisi y’u Rwanda igeze aho ijya kugarura no kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye birangwamo amakimbirane.
Akaba yakomeje agira ati:”Kugirango Polisi y’u Rwanda irusheho guhangana n’izamuka ry’ibyaha riri kugaragara muri iyi minsi ndetse binakoranywe ubuhanga byaba ndengamipaka, iterabwoba n’icuruzwa ry’abantu, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba igenderaho zirimo kubaka ubushobozi, kugabanya ibyaha, gukoresha ikoranabuhanga, ubufatanye n’ibindi bihugu, gukorana bya hafi n’abaturage n’izindi.
Yakomeje agira ati:”Polisi y’u Rwanda yihaye gahunda yo gutsura umubano no kujya mu miryango ihuza Polisi z’ibihugu bitari ibyo muri aka karere dutuyemo gusa, ahubwo igirana ubufatanye na Polisi zo mu bihugu byateye imbere kandi biturusha ubunararibonye”.
IGP Gasana yavuze ko Polisi y’igihugu cya Turukiya imaze igihe kirekire kandi ifite ubunararibonye, bityo Polisi y’u Rwanda ikaba ifite byinshi yakwigira kuri Polisi ya Turukiya, uretse ko nayo hari ibyo yakwigira kuri Polisi y’u Rwanda.
Uyoboye itsinda ry’aba bapolisi akaba ari n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubutwererane n’amahanga muri Polisi ya Turukiya Mehmet Karakaya, yavuze ko intego y’uruzinduko rwabo muri Polisi y’u Rwanda ari ugukomeza umubano no kunoza ubufatanye n’ubutwererane hagati y’a Polisi z’ibihugu byombi.
Karakaya yavuze ko bari kurebera hamwe uko ubufatanye bw’ibihugu byombi bwatera intambwe cyane cyane mu kubaka ubushobozi n’amahugurwa.
Bavuye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda basuye ikigo Isange One Stop Centre kiri mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru, batemberezwa mu byumba bitandukanye by’icyo kigo, banasobanurirwa ubufasha buhabwa uwakorewe ihohoterwa burimo ubw’ubuvuzi, ubutabera n’ubujyanama.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rwabo bazanasura ibindi bikorwa bya Polisi mu gihugu hose.
Kinyarwanda
English











