Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda n’iya Kenya zasinye amasezerano y’ubufatanye

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2026, Inzego zombi, Polisi y'u Rwanda n’iya Kenya, zashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, ku gicamunsi, n’abayobozi bakuru ba Polisi zombi; CG Felix Namuhoranye ku ruhande rw'u Rwanda n’Umuyobozi Mukuru (IGP) Douglas Kanja Kirocho, ku ruhande rwa Polisi ya Kenya.

Aya masezerano akubiyemo ubufatanye bw’inzego zombi za Polisi mu bijyanye no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’iterabwoba, kurwanya magendu no gukwirakwiza ibiyobyabwenge n’ibibitiza umurindi, kurwanya ibikorwa byo kwigana amafaranga, ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’izoroheje, ubufatanye mu guteza imbere imikorere ya kinyamwuga, guhanahana ubunararibonye no gusangira amakuru y’iperereza ku byaha, no guhuza ibikorwa byo kurwanya ibyaha.

Hari kandi ubufatanye mu kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu cyangwa ingingo z’umubiri, guhuza gahunda z’amahugurwa, gufatanya mu gutanga amasomo, guhererekanya amakuru ku buryo bugezweho hagamijwe gukumira, gutahura no kuburizamo ibyaha, n’ibindi bikorwa by’ubufatanye byakumvikanwaho n’impande zombi. 

IGP Douglas n'itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda, kuva mu ntangiriro z'iki cyumweru, aho ku wa gatatu tariki ya 27 Gicurasi, bitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 25 y’urugendo rwa Polisi y’u Rwanda, byabereye mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) i Gishari, biberamo n’umuhango wo kwinjiza mu kazi abapolisi bo ku rwego rwa ba ofisiye bato basoje amahugurwa, bahabwa ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango.

IGP Namuhoranye kandi kuri uyu munsi yakiriye mu biro bye, abandi bayobozi ba Polisi n’intumwa zaje zibaherekeje aribo; Lt Gen Altaher Ali Mohamed Elbaloula, umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi ya Repubulika ya Sudani ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Burkina Faso; Thierry Dofizouho Tuina, bagirana ibiganiro byagarutse ku gukomeza gushimangira ubufatanye busanzweho mu by’umutekano.