Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y'u Rwanda n'iya Djibouti zasinye amasezerano y'ubufatanye

Polisi y'u Rwanda n'iya Djibouti kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama 2025, zasinye amasezerano y'ubufatanye agamije guteza imbere imikoranire mu byerekeranye n'ibikorwa byo gucunga umutekano no kurwanya ibyaha byambukiranya umupaka.

Aya masezerano yashyizweho umukono n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye na mugenzi we wa Djibouti Colonel Abdourahman Kahin,

Ni umuhango wabaye mu gihe u Rwanda rurimo kwakira inteko rusange ngarukamwaka ya 26 y'umuryango w'ubufatanye uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba (EAPCCO).

Yitezweho guteza imbere ubufatanye buzibanda ku bikorwa byo kurwanya iterabwoba, kurwanya ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge n'ibindi byaha byambukiranya imipaka, guhanahana amakuru no gusangira ubunararibonye, guhuza amahugurwa no kongera ubushobozi.

Hari kandi n'ubufatanye mu bijyanye no kubungabunga umutekano wo mu mazi, kurwanya ibyaha bifitanye isano n'iyezandonke, kurwanya ikwirakwizwa ry'intwaro nto n'amasasu binyuranyije n'amategeko no guhererekanya amakuru ku banyabyaha.

Aya masezerano azafasha inzego z'umutekano z'ibihugu byombi gutera intambwe mu cyerekezo cyo gushimangira ubufatanye bw'akarere mu gucunga umutekano no kurushaho guhangana n'ibihungabanya umutekano byambukiranya imipaka bigenda byiyongera uko isi irushaho imbere.