Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda n’inzego zitandukanye batangije ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ruhame

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Mata, Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Ikigo gitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali (KBS), Urwego rw’igihugu rushinzwe gukurikirana ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore (GMO), umujyi wa Kigali n’izindi nzego batangije ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ruhame, iki gikorwa kikaba mu kigo abagenzi bategeramo imodoka cya Remera.

Mu ijambo yavugiye muri uwo muhango, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa yanenze abahohotera abandi, anavuga ko ubu bukangurambaga bumaze igihe bwaratangiye ariko hakaba hari abantu bagihohoterwa, bikaba noneho bisigaye binakorerwa mu ruhame.

Aha yagize ati:”Tuzagumya gutanga ubutumwa bwigisha kwirinda ihohoterwa, kandi dushyigikiye ingendo zigeza abanyarwanda aho bagiye amahoro badakorewe ihohoterwa, buri muntu amenye ko dufite igihugu gifite umuco aho buri wese yubaha mugenzi we”.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Polisi y'u Rwanda Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera yabwiye abari aho ko Polisi y’u Rwanda ikora ibikorwa by’ubukangurambaga ku kurwanya ibyaha bitandukanye ariko ko iyo bimaze kugera aho abantu babikorera mu ruhame biba bitakiri ibyo kwihanganirwa.

Akaba yagize ati:”Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka, Polisi y’u Rwanda yiteguye gukorana n’izindi nzego igahashya ihohoterwa iryo ariryo ryose, abafatiwe muri ibi bikorwa bagashyikirizwa ubutabera.”

Yavuze ko aho u Rwanda rugeze rutaba rukwiye kuba rurangwamo ihohoterwa, twese tukagendera mu murongo umwe wo kurwanya ikibi, aha akaba yagize ati:”Niba ubona ibikorwa by’urukozasoni bibera mu ruhame ukabyihorera nawe nturi inyangamugayo, ihohoterwa kuri Polisi y’u Rwanda ni ikizira nk’uko ruswa ari ikizira.”

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidele yavuze ko intego z’umujyi wa Kigali ari ukugira umujyi urangwa n’isuku n’umutekano, ukaba utazihanganira ababangamira umudendezo wa buri wese by’umwihariko umwari n’umutegarugori.

Akaba yagize ati:”Umujyi wa Kigali nta muntu ushaka gufatira mu bikorwa by’ihohotera rikorerwa mu ruhame, ariko uzabikora ntibizamugwa amahoro.”

Yavuze ko imodoka zigendamo abantu bahagaze atari mu Rwanda zikoreshwa gusa, kuko no mu bihugu byateye imbere bazikoresha, aho yavuze ati:” Izi modoka no mu bihugu byateye imbere barazikoresha, inkozi z’ibibi rero ntizikwiye kubyitwaza ko zigende ziburabuza zinabuza mahoro abazirimo.”

Umuyobozi w’Ikigo gitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali (KBS) Ngarambe Charles yavuze ko batangije ubu bukangurambaga kugirango abakoresha imodoka zabo barusheho kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ruhame by’umwihariko irikorerwa mu binyabiziga.

Akaba yagize ati:”Iki gikorwa cyateguwe nyuma y’impungenge zagaragajwe n’abagenzi ko bagirirwa ihohoterwa igihe bari mu ngendo mu modoka, turaharanira gutwara abagenzi mu mutekano, kandi ikigo cyacu ntikizihanganira ihohoterwa iryo ariryo ryose ryakorerwa abagenzi.”

Ngarambe yavuze ko mu ngamba bafite zo gukumira ihohoterwa, muri buri modoka z’ikigo ayobora hazamanikwamo ubutumwa bukumira kandi bumenyesha abagenzi kutihanganira uwabahohotera, bakanagaragaza imirongo itishyurwa bakwiyambaza mu gihe bahuye n’ihohoterwa, bagashyiramo ubutumwa bw’amajwi kuri za CD bugezwa ku bagenzi igihe bari mu ngendo, ndetse bakaba bagiye no gushyiraho Club Anti GBV izajya ikurikirana ibikorwa by’ihohoterwa muri rusange n’irikorerwa mu ruhame by’umwihariko rishobora gukorerwa mu binyabiziga.

Iki gikorwa kikaba cyari cyabanjirijwe n’amahugurwa y’umunsi umwe yateguwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe gukurikirana ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore (GMO) yahawe abahagarariye abatwara ibinyabiziga rusange mu mujyi wa Kigali ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ruhame, aya mahugurwa akaba yari afite insanganyamatsiko igira iti:”Turwanye ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ruhamwe”.