Kuwa kane tariki ya 26 Ugushyingo 2015, mu karere ka Kicukiro, habereye inama y’umunsi umwe yari ihuje abapolisi 53 barimo abagenzacyaha ba Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’uturere n’intara n’abandi bavuye mu mutwe w’ubwubatsi muri Polisi y’u Rwanda hamwe n’itsinda ry’abakozi baturutse mu kigo cy’igihugu cy’imiturire. Iyi nama, yari igamije kunoza imikoranire no gufatira hamwe ingamba nshya mu guca isakaro rya “Asbestosi” binyuze mu mategeko. Iyi Asbestosi ni ikinyabutabire kiboneka mu bikoresho by’ubwubatsi bitandukanye cyane cyane isakaro, bikaba byaragaragaye ko kigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, by’umwihariko no ku bidukikije muri rusange kubera ubudodo byacyo bwivanga n’umwuka uhumekwa.
Ni muri urwo rwego ikigo cy’imiturire mu Rwanda gifitanye amasezerano y’ubufatanye na Polisi y’u Rwanda, yasinywe mu mwaka w’2011, hagamijwe guca kiriya kinyabutabire kiboneka ku nyubako ziri mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ni nyuma kandi y’uko abapolisi bagera kuri 50, bava mu mutwe w’ubwubatsi wa Polisi y’u Rwanda, baboneye amahugurwa ajyanye no gusenya ndetse no gushyingura ibikoresho by’ubwubatsi bifite kiriya kinyabutabire gifite ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.
Bwana Serubibi Eric, ushinzwe imyubakire mu kigo cy’igihugu cy’imiturire, avuga ko ikigo cyabo ku bufatanye n’izindi nzego cyane cyane Polisi y’u Rwanda, kugeza ubu hamaze kuvanwaho 44 ku ijana bya asbestosi igomba gukurwaho, kandi mu mwaka w’2016 bihaye intego yo kuba yacitse burundu.
Yagize ati:” Polisi y’u Rwanda ni urwego dufatanya muri gahunda zacu nyinshi, cyane cyane iyi yo gukuraho asbestosi. Ikigamijwe uyu munsi ni ukugirango abapolisi bitabiriye iyi nama bamenye gahunda nshya iriho mu birebana no guca asbestosi. Yakomeje avuga kandi ko iyi gahunda ishingiye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano bagiranye na Polisi y’u Rwanda mu mwaka w’2011 nayo ikaba ishingiye ahanini ku iteka nimero 002/03 rya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 05 Gicurasi 2015.
Bwana Serubibi akomeza avuga ko bifuza gufatanya na Polisi mu bukangurambaga ndetse no gukomeza kureba ko itegeko rirebana no kurengera ibidukikije n’andi mateka ariherekeje yubahirizwa.
Superintendent Modeste Mbabazi, umugenzacyaha wa Polisi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, yavuze ko, mbere na mbere Polisi nk’urwego rushinzwe kureba ko amategeko yubahirizwa, ifite mu nshingano gukurikirana no guhanisha abatubahiriza itegeko rirebana no kurengera ibidukikije n’amabwiriza ajyanye naryo, ikaba izafatanya n’ikigo cy’igihugu cy’imiturire mu gushyira mu bikorwa ibisabwa n’iri tegeko.
SP Mbabazi yarangije agira ati:” Uretse gufasha mu iyubahirizwa ry’amategeko kandi, dufite n’abapolisi 50 bahuguwe ku gusenya no gushyingura asbestosi ahabugenewe, aba nabo umusanzu wabo ni munini mu bikorwa ny’ir’izina byo guca asbestosi bahereye ku nyubako zitandukanye Polisi y’u Rwanda ikoreramo mu guhugu hose.”
Kinyarwanda
English











