Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda nayo yitabiriye umuganda ngaruka kwezi

U Rwanda n’abanyarwanda bihaye gahunda y’uko buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi bakora igikorwa cyo kwiteza imbere bise “umuganda”.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi kwa Nyakanga tariki ya  25 Nyakanga 2015, Polisi y’u Rwanda nayo nk’abandi banyarwanda yakoze umuganda.

Abapolisi bakaba bitabiriye umuganda, abakorera ku cyicaro gikuru cyayo kiri ku Kacyiru  bakaba batemye ibihuru biri hafi y’ikigo ku Kacyiru ndetse banasibura imigende y'amazi ikikije icyo kigo .

Uyu muganda witabiriwe n’abayobozi ba Polisi batandukanye barimo; n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, Deputy Inspector General of Police (D/IGP A/P) Juvenal Marizamunda ari nawe wagejeje ubutumwa bw’uwo munsi ku bapolisi bari bawitabiriye.

Mu ijambo rye, yashimiye abapolisi bari bawitabiriye ari benshi ku gikorwa cyo kwiyubakira igihugu, ababwira ko abanyarwanda aribo bagomba kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byabo.

Yakomeja ababwira ko bagomba  gukomeza umugambi wo guteza imbere igihugu mu bikorwa bitandukanye birimo gucunga umutekano w’abanyarwanda n’ibintu byabo kuko u Rwanda rutatera imbere rudafite umutekano.

DIGP Marizamunda yabakanguriye guhora bitabira umuganda kuko ari inkingi y’iterambere, kandi ukaba ari igikorwa cyo kwiyubakira igihugu. Yabibukije kandi ko umuganda ari uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga hagamijwe igikorwa gifitiye igihugu akamaro.

Yasoje ababwira ko inshingano za Polisi y’u Rwanda atari ugucunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo gusa, harimo no kubungabunga ibikorwa remezo by’igihugu no guhora bashaka icyateza imbere igihugu.