Polisi y’u Rwanda nayo yitabiriye umuganda ngaruka kweziKuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare Polisi y’u Rwanda yitabiriye igikorwa cy’umuganda ngaruka kwezi.
Ni muri urwo rwego abapolisi bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi Kacyiru bakoze umuganda batema ibihuru bikikije inkengero z’ikigo basibura n’imiferege yari yarasibamye.
Uyu muganda witabiriwe na Deputy commissioner General (DCG) Stanley Nsabimana umuyobozi w'ishami rya polisi rishinzwe umusaruro n’ibikorwa by’ubwubatsi muri Polisi n’abandi bayobozi muri Polisi.
Nyuma y’umuganda mu ijambo rye, yasabye abapolisi bari bawitabiriye gukomeza umugambi wo guteza imbere igihugu mu bikorwa bitandukanye birimo gucunga umutekano w’abanyarwanda n’ibintu byabo kuko u Rwanda rutatera imbere rudafite umutekano.
Yabakanguriye guhora bitabira umuganda kuko ari inkingi y’iterambere, kandi ukaba ari igikorwa cyo kwiyubakira igihugu.
Yabibukije kandi ko umuganda ari uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga hagamijwe igikorwa gifitiye igihugu akamaro.
Yasoje ababwira ko inshingano za Polisi y’u Rwanda atari ugucunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo gusa, harimo no kubungabunga ibikorwa remezo by’igihugu no guhora bashaka icyateza igihugu imbere.
Kinyarwanda
English










