U Rwanda n’abanyarwanda bihaye gahunda y’uko buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi bakora igikorwa cyo kwiteza imbere bise “umuganda”.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Kanama, Polisi y’u Rwanda nayo nk’abandi banyarwanda yakoze umuganda.
Abapolisi bakaba bitabiriye umuganda, abakorera ku cyicaro gikuru cyayo kiri ku Kacyiru bakaba batemye ibihuru biri hafi y’ikigo ku Kacyiru, banakora isuku mu kibuga gikusanyirizwamo ibinyabiziga byafatiwe mu makosa n’ibyakoze impanuka aho biba bitegereje ko ba nyirabyo bishyura amande baba baciwe bagasubirana ibinyabiziga byabo.
Uyu muganda witabiriwe n’abayobozi ba Polisi batandukanye, nyuma yawo uwavuze mu izina ryabo ni Commissioner of Police (CP) Jean Bosco Kabera ushinzwe ikorana buhanga muri Polisi y’u Rwanda.
Mu ijambo rye, yasabye abapolisi bari bawitabiriye ari benshi gukomeza umugambi wo guteza imbere igihugu mu bikorwa bitandukanye birimo gucunga umutekano w’abanyarwanda n’ibintu byabo kuko u Rwanda rutatera imbere rudafite umutekano.
CP Kabera yabakanguriye guhora bitabira umuganda kuko ari inking y’iterambere, kandi ukaba ari igikorwa cyo kwiyubakira igihugu. Yabibukije kandi ko umuganda ari uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga hagamijwe igikorwa gifitiye igihugu akamaro.
Yasoje ababwira ko inshingano za Polisi y’u Rwanda atari ugucunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo gusa , harimo no kubungabunga ibikorwa remezo by’igihugu no guhora bashaka icyateza imbere igihugu.
Kinyarwanda
English











