Polisi y’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa bayo barimo za Minisiteri, ibigo bitwara abantu n’ibintu, ibigo by’ubwishingizi n’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo yarebeye hamwe uko imihanda iteye mu gihugu ndetse no gufatira hamwe ingamba zigamije gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.
Muri izo Minisiteri harimo iy’Ubutabera, Ubuzima, Ibikorwa remezo, Uburezi, Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’Ikigo cy’igihugu giteza imbere gutwara abantu n’ibintu(RTDA), Ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro(RURA) ndetse n’Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA).
Ni inama yayobowe na Meya w’Umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda , ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana , ikaba yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu bigo byavuzwe haruguru hamwe n’abayobozi b’amakoperative y’abamotari n’abanyonzi, ikaba yarabaye mu bihe hagaragaramo ubwiyongere bw’impanuka zo mu muhanda, mu mezi y’iminsi mikuru isoza umwaka.
IGP Gasana mu ijambo rye, yavuze ko impfu, kumugara no gukomereka kw’abantu bitagomba gukomeza kwihanganirwa kandi ko kubirinda Abaturarwanda bigomba kuba umwihariko w’ibigo bitwara abantu n’ibintu, bagenzura ko abashoferi bakoresha basobanukiwe kandi bubahiriza amategeko y’umuhanda.
Yagize ati:” Turimo kwiga uburyo ibi byazagenzurwa kandi bigashoboka, ibigo byazajya bigwa mu byaha byatuma ubuzima bw’abantu buhagendera byazajya bihagarikwa cyangwa bikamburwa impushya zo gutwara abantu kandi n’umushoferi wabiteye agakurikiranwa ku giti cye.”
Meya Nyamurinda we yagarutse ku myitwarire idahwitse ya bamwe mu bashoferi mu kazi kabo, uburangare ku buyobozi bwa bimwe mu bigo biba byarabahaye akazi kandi ugasanga bwitaye ku kwinjiza amafaranga gusa hatitawe ku buryo yinjiramo n’imyitwarire y’abashoferi babo.
Atanga ikiganiro ku bari bitabiriye iyi nama, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yavuze ko zimwe mu ngamba zamaze gufatwa zirimo utugabanyamuvuduko zagabanyije impanuka ho 65 ku ijana mu mezi umunani ashize, ugereranyije n’igihe nk’icyo cy’umwaka ushize.
Yanavuze ko ariko imwe mu myitwarire y’abatwara imodoka nko gutwara basinze, gupakira ibirengeje ubushobozi , umuvuduko ukabije, kunyuranaho aho bitagenwe n’ibindi bigikomeje kuba impamvu zihitana ubuzima bw’abantu, aho yagaragaje ko abanyamaguru bibasiwe ku kigero cya 68 ku ijana by’abahitanwa cyangwa bakomerekera muri izo mpanuka.
Imibare iva mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda igaragaza ko, mu mezi atatu ashize, hagendewe ku mubare wose w’abahitanywe n’impanuka zo mu muhanda, abanyamaguru bapfuye bagize 46 ku ijana, aba moto ni 18,5 ku ijana, ab’amagare ni 17 ku ijana naho abahitanywe n’imodoka zitwara abagenzi ni 18,5 ku ijana.
Iri shami ritangaza ko kandi 76 ku ijana by’impanuka zose zabereye hanze y’Umujyi wa Kigali, ni ukuvuga ku mihanda iwuhuza n’indi mijyi yo mu Ntara zitandukanye.
CP Rumanzi yagize ati:” Umutekano wo mu muhanda ushingiye ku nkingi eshatu: kwigisha, imyubakire cyane cyane y’imihanda , kubahiriza amategeko ndetse no kugenzura byose bituma ufata ingamba agira aho ahera.”

Imyubakire y’imihanda ikaba yibanda ku kuyifata neza, gushyiraho ibyapa, gushyiraho za bariyeri z’ubugenzuzi runaka, isuzuma ry’ubuziranenge bw’ibinyabiziga n’ibindi,…
Zimwe mu ngamba zafatiwe hamwe mu guhangana n’impanuka zo mu muhanda, harimo kuzinjiza mu nteganyanyigisho ibijyanye n’amategeko y’umuhanda, gusubiramo amategeko agena ibihano by’abakoze amakosa yo mu muhanda nko kugonga abantu bagapfa biturutse ku mushoferi, aho amwe muri yo agomba kuzahindurwa ibyaha mpanabyaha.
Kugeza ubu, itegeko riteganya igifungo kitarenza amezi atandatu ku wiciye umuntu mu mpanuka, iri tegeko rikaba rifite integer nke kuko akenshi mu nkiko kiriya gifungo gisimbuzwa ihazabu nayo itarenga miliyoni y’amanyarwanda.
Itegeko rishya ryagiweho impaka muri iyi nama, rinateganya ko hari aho umushoferi azajya yamburwa uruhushya rwe ndetse n’ikigo akorera kikamburwa uburenganzira bwo gutwara abantu. Igihe bagaragayweho n’ayo makosa ahitana ubuzima bw’abantu.
Byagaragajwe kandi ko amwe mu mashuri yigisha amategeko y’umuhanda, akodesha bimwe mu byuma by’imodoka ngo abone uruhushya rw’isuzuma ry’ubuziranenge bwazo nyuma akabisubiza, abatwara abagenzi nabo bica utugabanyamuvuduko , aho mu itegeko rishya , ibi nabyo bizatuma umuntu cyangwa ikigo uwo mushoferi akorera bamburwa uruhushya rwo gutwara abantu.
Higiwe hamwe kandi uburyo hazashyirwa utwuma(GPS) muri moto, twazajya dufasha ababishinzwe kumenya aho ziri no kuzifata igihe zakoze amakosa zikiruka, hagashyirwaho kandi za kamera zifata amashusho ku mihanda, kandi ahantu hakunda guteza impanuka hakagaragazwa kuri buri wese ukoresha umuhanda.
Iyi nama kandi yanzuye ko mu itegeko rishya , mu bijyanye no gukurikirana ikinyabiziga cyakoze amakosa na nyiracyo , ikinyabiziga kizajya kigurishwa hagati y’abantu benshi, ko ukiguze wese yajya ahabwa pulake ye imwanditseho bitandukanye n’ibyajyaga bikorwa, aho cyahererekanywaga kikagumana iyo cyatangiranye rimwe na rimwe ugasanga kiracyabarwa kuwagitangiranye nta hinduranya ry’ibyangombwa(Mutation) ryigeze rikorwa.
Ibi bikaba bizakemura ikibazo cy’aho byagoranaga kubona ny’ikinyabiziga cyakoze amakosa kuko wasangaga ucyanditseho wenda agiheruka mu myaka ishize, cyaratunzwe n’abandi benshi.
Indi myanzuro irimo ko ibigo bitwara abantu n’ibintu byazajya bihugura mu buryo buhoraho abashoferi babyo uburyo bwo kwirinda impanuka mu kazi, gukora urutonde no gutangaza abashoferi b’abasinzi ndetse no guhugura abazigisha amategeko y’umuhanda bazakwirakwiza ubwo bumenyi kugeza no mu mashuri mato.
Kinyarwanda
English











