Mu kigo gishinzwe amahugurwa (Ethics Centre) cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Kamena hatangiye amahugurwa y’iminsi 3 ahuje abapolisi n’abafatanyabikorwa bayo mu kurwanya ibyaha bitandukanye baturutse mu kigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration), mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) n’urwego rw’ubushinjacyaha (Prosecution), bose hamwe bagera kuri 30, ayo mahugurwa akaba agamije kurebera hamwe uko izo nzego zahuza imbaraga zikanakorana mu gukoresha uburyo bwashyizweho na Polisi mpuzamahanga (Interpol) bukorera ku mipaka y’ibihugu byose biri muri uwo muryango bwo mu guhanahana amakuru ajyanye n’ibyaha ndengamipaka buzwi ku izina rya I-24/7.
Intumwa yaje ihagarariye Polisi mpuzamahanga (Interpol) Julius Maritim waje avuye mu gihugu cya Kenya, yavuze ko mu bihugu byo muri aka karere, u Rwanda ruri ku isonga mu gushyira mu bikorwa inshingano za Interpol, akaba yanashimye ko ubu Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana ahagarariye Afurika mu muryango uhuza Polisi mpuzamahanga.
Yakomeje avuga ko aya mahugurwa azatuma habaho kurwanya ibyaha birimo ubujura bw’ibyangombwa biranga abantu n’iby’ingendo, n’imodoka zibwa n’abantu bagahungira mu bindi bihugu, ndetse n’abakora icuruzwa ry’abana n’ikoreshwa ryabo mu mirimo ivunanye.
Akaba yasoje avuga ko afite icyizere ko nyuma y’aya mahugurwa ibyaha bizagabanuka kurushaho.
Afungura aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Stanley Nsabimana yavuze ko muri iki gihe bigaragara ko “imipaka isa nk’aho ntacyo ikivuze ku bakora ibyaha, kuko bakorera ibyaha mu gihugu kimwe bagahungira mu kindi”.
Akaba yaboneyeho umwanya wo kuvuga ko ariyo mpamvu ari ngombwa ko inzego za Polisi, abashinzwe abinjira n’abasohoka, abashinzwe imisoro n’amahoro ndetse n’ubushinjacyaha zikorana, dore ko hafi ya bose baba bafite abakozi ku mipaka kugirango zihanahane amakuru ku buryo bwihuse kugirango habeho gukumira abakora ibyaha ndengamipaka.
DIGP Nsabimana, yakomeje agira ati:” Isi iri gutera imbere mu buryo bwihuse, kwinjira no gusohoka mu bihugu bitandukanye byarorohejwe, bityo inzego zitandukanye z’ibihugu bitandukanye zikaba zigomba gukorera hamwe mu gucunga umutekano ku mipaka mu rwego rwo gukumira no kwirinda ibyaha”.
Kinyarwanda
English











