Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza, Polisi y'u Rwanda n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.
Ni ikiganiro cyitabiriwe n'abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye cyari kigamije kubagaragariza ishusho y'umutekano n'uruhare rwabo mu guharanira ko abaturage b'u Rwanda babaho mu mutekano usesuye binyuze mu kubagezaho amakuru y'ukuri yaranze umwaka ushize kandi nabo babigiramo uruhare cyane cyane mu kwimakaza umutekano bakumira ibishobora kuwuhungabanya.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yavuze ko muri rusange umutekano w'igihugu wifashe neza ariko ko abakorera ibitangazamakuru bitandukanye basabwa gukomeza gutanga umusanzu wabo mu bufatanye n’abaturage mu bwisanzure bw’itangazamakuru bimakaza iterambere risesuye kandi ridaheza n’ubwisanzure bwa buri wese.
Yagize ati: "Muri rusange umutekano w'igihugu umeze neza n'ubwo tutavuga ko nta byaha bihari, ariko haba hakomeje gushyirwa imbere ibikorwa byo guhangana n’ababigiramo uruhare bose kandi bitanga umusaruro."

Yakomeje ati: "Hari ibikorwa byinshi biba biteganyijwe mu mpera z'umwaka nk'ibitaramo, mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda dukangurira abantu kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, n’ibindi byaha nk’ubujura. Turabasaba ngo dufatanye, tuburire abaturage tubibutsa ko ushobora gukora iminsi mikuru isoza umwaka, utanyoye ngo urenze urugero kandi ko ari nabyo bituma buri wese atekana yaba we n’umuryangon we bityo tugaharanira kwirinda no kurindana nk’uko ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda buherutse gutangizwa bubishimangira mu nsanganyamatsiko yabwo."
IGP Namuhoranye yasabye by’umwihariko abatwara ibinyabiziga kwirinda impanuka zishobora gutuma ibyari ibyishimo bihinduka akababaro by’umwihariko muri iyi minsi minsi mikuru isoza umwaka .
Ati: “Hari ubukangurambaga bukomeje nka Tunyweless, muri ibi bihe abana baje mu biruhuko mubushyiremo imbaraga kugira ngo ntibazisange mu businzi n’indi myitwarire mibi, kandi mwibutse abakuze kubereka urugero no kubarinda bene iyo myitwarire ituma bisanga mu bisindisha n’indi migirire iyobya urubyiruko rw’u Rwanda.”

Imibare itangazwa na Polisi y'u Rwanda igaragaza ko ibyaha muri rusange byagabanutse ku rugero rwa 15.7% muri uyu mwaka ugereranyije no mu mwaka ushize wa 2024.
Umunyamabanga Mukuru wa RIB Col (Rtd) Pacifique Kayigamba Kabanda yavuze ko mu bizakomeza gushyirwamo imbaraga ari uguharanira ko umuturage atekana.
Yagize ati: “Mubyo twifuza umunsi ku munsi mu bufatanye na Polisi y’u Rwanda ni uko tugira abaturage batekanye kandi izo nshingano tukaba tuzisangiye namwe nk’abanyamakuru kandi tuzi ko musanzwe muzikora.”
Yakomeje ati: “Gutanga amakuru ku gihe mubizirikane, kandi nk’uko Polisi yabishimangiye twiteguye gufatanya namwe mu guhanahana amakuru no gufatanya kugira ngo umuturage ahore ku isonga mu bimugenerwa cyane cyane mu birebana n’umutekano we n’abo mu muryango we bose.”
Inama ihuza inzego zishinzwe iyubahirizamategeko by’umwihariko Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), iterana buri mwaka, mu mpera zawo, iba igamije kwibutsa itangazamakuru guharanira ko abaturage bamenya kandi bagasobanukirwa gahunda ya Leta mu bijyanye n’umutekano n’inshingano zabo mu kwicungira umutekano by’umwihariko mu bihe by’iminsi mikuru, birinda kwirara no gutwarwa n’ibyishimo bishobora kubaviramo ibyago byatuma bicuza mu bihe bizaza no kwirinda ubusinzi n’indi myitwarire itabahesha agaciro haba kuri bo ndetse n’imiryango yabo.


Kinyarwanda
English











