Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda na Kaminuza y’u Rwanda byasinye amazezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Kaminuza y’u Rwanda byasinyanye amasezerano y’ubufatanye azafasha  mu guteza imbere gahunda z’ubumenyi zihariye ku bapolisi b’u Rwanda.

Aya masezerano areba amashuri makuru yose ya Kaminuza y’u Rwanda, yasinywe ku itariki 24 Gashyantare , hagati y’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana na Prof. James Mcwha, umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije, wasinye mu izina ry’amashuri makuru ayigize.

Amasezerano yasinywe, aje gushimangira ubufatanye busanzweho, harimo ayasinywe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ishuli rikuru ry’uburezi (UR-College of Education), ryahoze ryitwa Kigali Institute of Education (KIE), yasinywe muri 2007, n’ayasinywe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ishuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (UR-College of Science and Techology), ryahoze ryitwa Kigali Institute of Science and Technology (KIST),yose yasinywe muri 2011, ubwo byari bikigenga.

Aya masezerano azibanda ku guhanahana abarimu, abakozi n’abashakashatsi, bazafasha muri gahunda z’amasomo mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, riherereye mu karere ka Musanze, rizwi ku izina rya National Police College (NPC).

Izindi gahunda harimo gufashanya mu gushyiraho, guteza imbere no kwongerera agaciro gahunda zimwe na zimwe z’amasomo no guhanahana amakuru ku mahugurwa ajyanye n’umutekano.

IGP Gasana yagize ati,"Polisi y’u Rwanda ifite intego yo gusigasira umutekano no gukorera abaturage mu bunyangamugayo ku buryo burambye, biganisha ku iterambere rirambye".

Ati,"Polisi y’u Rwanda igera ku  ntego kandi yuzuza inshingano zayo kubera abapolisi bayo batojwe kandi b’abanyamwuga. Ariko n’ubwo bimeze bityo, dukeneye kwiga bisumbyeho kugira ngo turusheho guhangana no gukumira ikintu cyose gishobora kubangamira ituze rya rubanda, akaba ari yo mpamvu duha agaciro ubu bufatanye dufata nk’intinzi".

Prof. Mcwha yagize ati,"Iyi ni intangiriro" ku mpande zombi.

Ati, "U Rwanda n’igihugu cy’amahirwe kandi Polisi yacyo irashimwa cyane.Tuzayifasha guteza imbere iryo shema, tuzayifasha kumva neza ibibazo biri mu muryango nyarwanda no kuyifasha guteza imbere ikoranabuhanga ishobora gukoreshwa mu mirimo yayo harimo gukoresha mudasobwa n’ikoranabuhanga".

Yakomeje agira ati,"Mu gihe gishize , twakoranye na Polisi y’u Rwanda mu bijyanye no gukoresha mudasobwa ndetse n’ubumenyi rusange.Ibi byiciro byose bizakomeza kuza ku isonga muri ubu bufatanye ndetse tuzashyiraho n’ibindi byiciro".

Na none yagize ati,"Ibi, n’ugukomeza akazi katangijwe  n’amashuri makuru, ubu agize Kaminuza y’u Rwanda, kandi bizakomeza kurushaho.Tuzakomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda cyane cyane mu guhugura abapolisi no gukora ubushakashatsi ku bibazo bitandukanye biboneka mu muryango mugari nyarwanda, kugira ngo bizabashoboze kurushaho gukora kinyamwuga".

Icyahoze ari KIE ifasha mu guha abapolisi ubumenyi mu bijyanye n’amasomo ya kinyamwuga ya Polisi,  mu gihe icyahoze ari KIST iha abapolisi amasomo mu bijyanye n’ikoranabuhanga, naho icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) ikaba yahaga abapolisi ubumenyi mu bijyanye n’amategeko.

NUR, ibinyujije mu kigo cyayo kigisha ibijyanye no guhosha amakimbirane,  iha abapolisi ubumenyi mu bijyanye no kugarura amahoro no guhosha intambara muri NPC, aho n’abandi bapolisi b’ibihugu bya Afurika bahererwa ubu bumenyi, binyuze mu mahugurwa ahabwa ba ofisiye bakuru ba Polisi,  azwi ku izina  rya Senior Command and Staff Course.