Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, hasojwe amahugurwa y'iminsi itatu yari agamije kongerera ubushobozi abapolisi, aho yasojwe bemeranyije gushyiraho itsinda rihuriweho rizakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemejwe muri ayo mahugurwa na gahunda y’umurongo w'ibikorwa uzifashishwa mu gukurikirana no gushyira mu bikorwa ingamba zemeranyijweho.
Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’Umuryango uhuza Ingabo za Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara (EASF) n’Itsinda ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) rishinzwe ubufasha mu bijyanye n’ingamba za Polisi. Yari agamije kongerera Polisi ubushobozi no kuyitegura kugira ngo ishobore gutanga umusanzu unoze mu bikorwa byo gushyigikira amahoro.
Mu gusoza aya mahugurwa mu izina rya Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Yahaya Kamunuga, ushinzwe Ibikorwa byo Kubungabunga Amahoro muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko aya mahugurwa yatanze umwanya wo kungurana ubumenyi n’ubunararibonye ku mikorere ya EASF, uburyo bwo gutegura no kohereza abapolisi mu butumwa, ndetse n’uburyo bwo gusuzuma, kugenzura no kubashyira ku rutonde rw’abiteguye koherezwa mu butumwa.

Yagize ati: “Aya mahugurwa yabaye umwanya mwiza wo gusangira ubunararibonye n’imikorere myiza mu bijyanye no kureba ubushobozi bwa Polisi, uburyo batoranywa, bategurwa, bahabwa amahugurwa, basuzumwa, bagenzurwa kandi bagashyirwa ku rutonde, mu gihe hakomeza kubungabungwa urwego rukenewe rw’ubushobozi bwo koherezwa mu butumwa.”
CP Kamunuga yavuze ko ubumenyi n’ubunararibonye basangizanyije bizafasha Polisi y’u Rwanda kurushaho kunoza uburyo itegura abapolisi bo koherezwa mu butumwa, ibasuzuma, ikagenzura ubushobozi bwabo, kubashyira ku rutonde kandi ikabategura ku buryo bujyanye n’ibisabwa ku rwego rw’akarere no ku mugabane wa Afurika.
Yagize ati: “Ni yo mpamvu tubona ko aya mahugurwa atari umwanya wo kungurana ubumenyi gusa, ahubwo ari n’intambwe ikomeye igana ku ikoreshwa ryagutse ry’ubushobozi bwa EASF.”
Umuyobozi w’Urwego rwa Polisi mu Muryango wa EASF, Colonel Mellance Ntakiyiruta, yavuze ko muri aya mahugurwa hanasuzumwe uburyo bwo gukurikirana imikorere y’abapolisi bari ku rutonde rwa EASF, ndetse hanashingirwa kuri gahanda ngenderwaho y'ibikorwa byemejwe mu mahugurwa yabereye i Kigali mu 2023.

Yashimye ubunararibonye Polisi y’u Rwanda imaze kugira mu bikorwa byo gushyigikira no kubungabunga amahoro, ndetse n’umusanzu wayo mu bikorwa by’Umuryango uhuza Ingabo za Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara, birimo amahugurwa, imigendekere n'itangwa ry'ibikoresho, ibijyanye n'amategeko ndetse n'imari n’imicungire y’abakozi.
Ati: “Uku guhuza ubunararibonye mu bikorwa no mu micungire y’inzego bikomeza gutanga umusingi w’icyizere kandi urambye w’ubushobozi bwa Polisi bwagenewe izo ngabo zihora ziteguye gutabara.”
Col. Ntakiyiruta yasabye abitabiriye aya mahugurwa gukomeza umwete watangijwe n’iki gikorwa, cyane cyane binyuze mu gushyira gahunda y’ibikorwa byemejwe no gukoresha itsinda rihuriweho na EASF na Polisi y’u Rwanda mu gukurikirana ibikorwa bizawushingirwaho.

Ibyemeranyijweho muri aya mahugurwa biteganyijwe ko bizafasha kurushaho kunoza imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda na EASF, ndetse no gukomeza guteza imbere ubushobozi bwa Polisi mu gutanga umusanzu mu bikorwa byo gushyigikira amahoro ku rwego rw’akarere no ku mugabane wa Afurika.
Inkuru bijyanye: KIGALI: Umuryango wa EASF watangije amahugurwa yo kongerera ubushobozi n’ubumenyi abapolisi bahora biteguye kujya mu butumwa

Kinyarwanda
English










