Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda muri Kamonyi yafashe urumogi rutwawe kuri moto

Ibiro 15 by’urumogi  byafashwe na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi  bitwawe kuri  moto ifite nomero ziyiranga RB 228 L.

Urwo rumogi rwafatiwe mu kagari ka Karengera, ho mu murenge wa Musambira  mu gitondo cyo ku ya 1 Ugushyingo ahagana saa ine n’igice.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yagize ati:"Twamenye ko uwari urutwaye kuri moto ari kwerekeza muri Musambira aturutse i Kigali. Ageze mu santere y’ubucuruzi ya Gaperi yaretse umuhanda wa kaburimbo yerekeza mu w’igitaka. Twakoranye n’abamotari bahakorera kumutangatanga, maze abonye ko agiye gufatwa ata iyo moto n’ibikapu bibiri byarimo urwo rumogi ariruka."

Yavuze ko urwo rumogi na moto rwari rutwaweho biri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Musambira, naho uwari uyitwaye akaba agishakishwa.

CIP Hakizimana yashimye abo bamotari ku ruhare bagize mu ifatwa ry’urwo rumogi, ndetse aboneraho gusaba buri wese kutishora mu biyobyabwenge kubera ingaruka mbi zabyo zirimo igifungo, gucibwa ihazabu, gutera uburwayi butandukanye n’ubukene.

Yakomeje ubutumwa bwe agira ati:"Gufata ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina biza ku isonga mu byaha bikorwa n’abanyoye urumogi n’ibindi biyobyabwenge."

Yagize kandi ati:"Abantu bakwiriye kunywa no gucuruza ibyemewe n’amategeko. Buri wese arasabwa kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya itundwa ryabyo atanga amakuru y’ababikora."

Kurwanya ibiyobyabwenge biza ku isonga mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere.

Ukora, uhindura, uwinjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda