Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda muri gahunda yo kwigisha gukumira no kurwanya ibyaha mu nkambi z’impunzi

Muri gahunda yo gukumira no kurwanya ibyaha mu nkambi z’impunzi, Polisi y’u Rwanda yakoreye ubukangurambaga  bw’umunsi umwe mu nkambi z’impunzi  za Mahama(Kirehe), Mugombwa(Gisagara) na Gihembe(muri Gicumbi).

Bwari ubukangurambaga bugamije gushishikariza no guha ubumenyi  impunzi ku gukumira no kurwanya ibyaha cyane iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu ndetse no gushyiraho amatsinda yo gukumira no kurwanya ibyaha muri izo nkambi, aho hashinzwe abiri mu nkambi ya Mahama na Mugombwa.

Impunzi kandi zigishijwe uburyo bwo guhanahana amakuru ku byahungabanya umutekano mu buryo bwihuse, nk’uko bitangazwa na Senior Superintendent Teddy Ruyenzi, ushinzwe uburezi no guhugura mu ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibyaha muri Polisi y’u Rwanda.

SSP Ruyenzi avuga ko ibyaha bikunze kubera muri izi nkambi ari amakimbirane yo mu ngo ashingiye ahanini ku buharike, gufata ku ngufu , kwangiza ibidukikije n’icyo kunywa ibiyobyabwenge cyagaragaye cyane mu nkambi ya Gihembe.  Yavuze ko muri ubu bukangurambaga kandi bibukije impunzi ko ibyo byose amategeko y’u Rwanda abihana.

SSP Ruyenzi avuga ko ubu bukangurambaga buzatuma impunzi ziba abafatanyabikorwa beza muri gahunda yo gukumira no kurwanya ibyaha hakaba hagamijwe kubugeza cyane cyane ku  zigera ku bihumbi 43000 z’Abarundi ziri mu Rwanda.

Iyi gahunda yatangijwe mu mwaka wa 2007, ikaba igamije gukangurira abaturage mu kugira uruhare mu kwicungira umutekano, batanga amakuru ku kintu cyose cyahungabanya umutekano aho batuye, iyi ikaba ari imwe mu nkingi za mwamba Polisi y’u Rwanda ikoresha muguha umutekano abaturage(babigizemo uruhare), bagira ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo ,ari nabyo nkingi y’iterambere n’imibereho myiza yabo.

Ubu bukangurambaga kandi, Polisi y’u Rwanda yabuhaye imizi uhereye ku mudugudu, akagari n’umurenge aho ababushinzwe bagiye bakorerwa amatsinda( CPCs), kandi kugeza ubu bikaba bigaragara ko hagezwe kuri byinshi mu rwego rwo kubungabunga umutekano mu gihugu hose.

Kuri ubu ,  mu gihugu hose harabarurwa abagize  ariya matsinda bagera ku bihumbi  80 000, bahawe ubumenyi butandukanye mu kwirinda no kurwanya ibyaha.