Mu mpera z’uku kwezi, agashami ka Polisi y’u Rwanda gashinzwe kurengera ibidukikije (Environment Protection Unit-EPU), kazahura n’abafatanyabikorwa bako kugira ngo bafatire hamwe ingamba zo kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha bijyanye n’iyangizwa ry’ibidukikije.
Ibi byatangajwe ku itariki 11 Ugushyingo 2015, n’Umuyobozi w’agateganyo w’aka gashami ari we Inspector of Police (IP) Robert Komire.
Yagize ati:"Guhura n’abafatanyabikorwa bacu n’ ingezi kuko bizadufasha kunoza imikoranire no kungurana ibitekerezo ku kuntu twarushaho gufatanya kurwanya no gukumira ibyaha bijyanye no kwangiza ibidukikije nko gucukura amabuye y’agaciro, gutema ibiti, no gutunga inyamaswa z’igasozi mu ngo, byose bikozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ."
Aka gashami kazahura n’abafatanyabikorwa bako, mugihe kari kamaze amezi atanu, gakora ubukangurambaga hirya no hino gihugu, ubukangurambaga bukaba bwaribanze ku gushishikariza abanyarwanda kwirinda kwangiza ibidukikije ndetse banazirikana kugira uruhare mu ku birengera bahanahana amakuru ku babyangiza.
Abafatanyabikorwa b’aka gashami barimo Minisiteri y’umutungo kamere (MINIRENA), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), abashinzwe kurengera ibidukikije mu turere, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda rishinzwe iterambere (UNDP).
Ku itariki 11 Kamena 2015 ni bwo Polisi y’u Rwanda ifatanyije na MINIRENA , REMA na UNDP mu Rwanda yashyizeho aka gashami, kakaba kabarizwa mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’Ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID).
Minisitiri w’umutungo kamere Vincent Biruta ni we wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro aka gashami, icyo gikorwa kikaba cyarabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
IP Komire yasobanuye ko ku ikubitiro aka gashami kakimara gushyirwaho kashyize imbaraga mu gukangurira abaturarwanda kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa byangiza ibidukikije, aha akaba yaratanze urugero rw’aho kakanguriye abaturage kutangiza amashyamba n’amapariki, no kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kwirinda ibindi bikorwa byangiza ibidukikije.
Yagize ati:"Nyuma y’ubwo bukangurambaga bukinakomeje, mu mpera z’uku kwezi tuzahura n’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo twungurane ibitekerezo ku kuntu twarushaho kunoza imikoranire mu kurwanya no gukumira ibyaha byo kwangiza ibidukikije."
IP Komire yakomeje agira ati:"Hazakurikiraho guhugura abafatanyabikorwa bacu kugira ngo bagire ubumenyi buhagije ku byaha byo kwangiza ibidukikije. Ayo mahugurwa, azahabwa ndetse n’abapolisi, azakurikirwa no gushyira mu bikorwa ibyo iri shami rizaba ryemeranyijweho n’abafatanyabikorwa baryo."
Yunzemo agira ati, "Abantu bamwe bangiza ibidukikije batazi ko ari icyaha. Urugero ni nk’aho usanga umuntu utunze inkende cyangwa umusambi iwe mu rugo. Ibyo bihanwa n’amategeko. Abantu bakwiye kubyirinda kandi bakagira uruhare mu kubirwanya baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe ku babikora ndetse n’abakora ibikorwa byangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima."
Yavuze ko ibindi byaha aka gashami gashinzwe kugenza harimo uburobyi bw’amafi butemewe n’amategeko cyangwa budatunganye, guhumanya ikirere n’amazi , n’ibyaha ndengamipaka bijyanye no kwangiza ibidukikije.
Polisi y’u Rwanda imaze gutera ibiti kuri hegitari zisaga 500 mu bice bitandukanye by’igihugu. Yasinyanye kandi amasezerano y’ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije na REMA.
Umwaka ushize REMA yahaye Polisi y’u Rwanda imashini eshatu zo gupima isakara ry’imyuka ihumanya ikirere n’izindi eshatu zo gupima urusaku.
Ku itariki 22 Mutarama uyu mwaka , ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru habereye inama nyunguranabitekerezo ku bufatanye mu kubungabunga ibidukikije, iyo nama ikaba yarahuje umuyobozi ushinzwe ibidukikije no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri REMA ari we Rachael Tushabe n’abapolisi bakora muri CID.
Kinyarwanda
English











