Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba yongeye imbaraga mu  bikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge.

Muri ibyo bikorwa harimo ibiganiro ku bubi bw’ibiyobyabwenge itanga mu bigo by’amashuri, ibyo igirana n’abatwara abagenzi mu modoka, kuri moto no ku magare, ndetse n’ibyo igirana n’abaturage muri rusange.

Ni muri urwo rwego, ku wa 22 Nzeri, Umuyobozi  wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Callixte Kalisa yakanguriye abaturage bagera ku 2000 bo mu murenge wa Kanama kwirinda ibiyobyabwenge, akaba yaratangiye ubu butumwa mu gikorwa cyo kwangiza ibyafashwe kuva muri Gicurasi, umwaka ushize.

Mu bitabiriye icyo gikorwa cyabereye mu kagari ka Kamuhoza; higanjemo urubyiruko rurimo urwiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Kanama Catholique n’abiga mu rwa APEFOC.

Ibiyobyabwenge byangijwe ni ibiro  1000 by’urumogi, litiro 100 za Kanyanga n’amaduzeni 40 ya  Blue Sky.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa, SSP Kalisa yagize ati:" Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge kubera ko ubifatanwe afungwa ndetse agacibwa ihazabu, kandi na byo bikangizwa.Ikindi kandi; nti bibuza umuntu kwibagirwa ibibazo afite; ahubwo bimwongerera ibindi."

SSP Kalisa yongeyeho ko  ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha birimo gufata ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati:"Ndizera ko mujya mwirebera ubwanyu uko bigenza ababinyoye. Ubwo mumaze gusobanukirwa ububi bwabyo, mubyirinde; kandi mugire uruhare mu kubirwanya mutanga amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza."

Ku bijyanye n’ibihano, SSP Kalisa yababwiye ko gukora, guhindura, kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Yabwiye urubyiruko rwari aho ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye kwishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutwara inda zitateganyijwe.

Kuri  uwo munsi ,  Polisi y’u Rwanda muri aka karere (Rubavu) yafatanye   Nyirimpuhwe Jean Pierre  ibiro 114 by’urumogi  abipakiye mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite nomero ziyiranga RAA 005J, akaba yarafatiwe mu kagari ka Gisa, ho mu murenge wa Rugerero ava muri Rubavu yerekeza i Kigali.

Na none Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yafatanye bule 1000 uwitwa Munezero Robert , akaba yarafatiwe mu kagari ka Nyamitanzi, ho mu murenge wa Jomba ari mu modoka itwara abagenzi yavaga muri Rubavu ijya mu karere ka Ngororero.

Nyirimpuhwe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi, naho Munezero afungiye ku ya Jomba, ndetse n’urumogi bafatanwe ni ho ruri mu gihe iperereza rikomeje.