Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda mu Majyepfo ikomeje ibikorwa byo kurwanya inzoga zitemewe

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano, Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yongeye imbaraga mu gufata abenga n’abacuruza inzoga zitemewe.

Muri iki cyumweru, yafashe amagana ya litiro z’inzoga zitemewe z’ubwoko butandukanye.

Umuvuguzi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP)  André Hakizimana yavuze ko gufata izo nzoga zitemewe biri muri gahunda y’akazi ka buri munsi ka Polisi y’u Rwanda ko  kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Yagize ati,”Igihe cyose dufashe inzoga zitemewe ndetse n’ikindi kinyobwa kitemewe gucuruzwa mu Rwanda tubijyana mu isuzumiro (Laboratory),twasanga birengeje igipimo (Methanol) cya 0.5 kigafatwa nk’ikiyobyabwenge. Duhita dukora dosiye, maze uwafashwe yenga cyangwa abicuruza agashyikirizwa ubushinjacyaha.”

Yakomeje agira ati,"Abantu bakwiye kumenya ko gusuzuma urugero rwa alkolo iri mu kinyobwa bigamije kwirinda icyahungabanya ubuzima bwabo.Ni yo mpamvu Polisi y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kurwanya ibinyobwa bitemewe."

CIP Hakizimana yongeyeho ko abaturage bamaze kumenya ububi bw’inzoga zitemewe ku buryo basigaye ubwabo barahagurukiye kuzirwanya batanga amakuru y’abazenga n’abazicuruza.

Yagize kandi ati,”Abaduha amakuru ku iyengwa n’icuruzwa ry’ibinyobwa bitemewe bariyongereye. Kuba bisigaye bifatwa ari byinshi biterwa n’uko abaturage bahagurukiye kubirwanya kubera ko bamaze gusobanukirwa ingaruka zabyo."

Litiro 14000 z’inzoga itemewe izwi ku izina rya 'Nyirantare' zafatiwe mu karere ka Gisagara. Polisi y’u Rwanda muri aka karere yanafashe abagabo batatu bayengaga, abo akaba ari: Akimana Joseph, Nkejekomine Martin, na Sebuhabure Viateur.

Mu karere ka Kamonyi hatahuwe ndetse hafungwa uruganda rwengaga ikinyobwa kizwi ku izina rya 'Kambuca' rutabifitiye uburenganzira. Hafashwe litiro 800 z’iki kinyobwa, ndetse na nyiri urwo ruganda witwa Munyankumburwa Jean Marie Vianney.


 

Muri Huye hangijwe litiro 558 za Kanyanga, litiro 189 z’inzoga itemewe yitwa  Muriture , ibiro 21 by’urumogi, n’ibindi binyobwa bitemewe byafatiwe muri aka karere.

Na none Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyanza yafatanye Maniraho Etienne na Twayigire Egide litiro 520 za Muriture.

Ku bwa CIP Hakizimana, inzoga zitemewe zifite aho zihurira n’ibyaha, kandi zigira ingaruka mbi ku mibereho n’iterambere ry’abaturage.

Yagize ati,”Abanywa ibiyobyabwenge bafite ibyago byo gukora ibintu batatekerejeho kubera ko baba bataye ubwenge ku buryo bamwe bagera n’aho bava mu miryango yabo, cyangwa bagakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, n’ibindi…Ibi si byo twifuriza abaturage bacu. Ni yo mpamvu Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubirwanya."

CIP Hakizimana yakomeje agira ati," Buri wese agomba kugira uruhare mu kubungabunga no gusigasira umutekano. Kugira ngo ibyo bigerweho; buri wese arasabwa kwirinda ibyaha aho biva bikagera; kandi agatanga amakuru yatuma bikumirwa."

Yagize kandi ati “Ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage butuma abenga n’abacuruza inzoga zitemewe bafatwa, hanyuma bagashyikirizwa inkiko, kandi izifashwe zikangizwa.”

Ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo bigenwa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº20/35 ryo ku wa 09/6/2015.

Gukora, guhindura, kwinjiza, no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000Frw) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000Frw) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.