Yanditswe na AIP Aime Serge NTAGANZWA
Mu gihe cyashize iyo witegerezaga abasore n’inkumi babaga bahagaze ku marembo ya banki, ambasade n’ibindi bigo bicungirwa umutekano n’ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano, byasaga nk’aho ari abazamu basanzwe.
Kuri ubu, ukibona impuzankano iranga ibigo bakorera n’uburyo baba bari maso, uhita ubona ko hari impinduka idasanzwe itaragaragariraga abaturarwanda mu gihe cyo hambere.
Uru rugendo rw’impinduka ni igisobanuro cy’ingamba za Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano w’ibikorwaremezo no kugenzura ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano (ISPSP), rifite mu nshingano gukurikirana umunsi ku munsi umutekano w’ibikorwaremezo, kugenzura imikorere no guhuza ibikorwa by’ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano.

Mu gihugu cy’u Rwanda, bijyanye n’iterambere rikomeje kwihuta, imikorere y’ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano yarahindutse iva mu buryo busanzwe bwa gakondo itera intambwe igana mu mikorere igezweho ya kinyamwuga.
N’ubwo Polisi ari yo ifite inshingano z’ibanze zo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, abapolisi ntibashobora kugerera hose, icyarimwe bityo ibi bigo bigomba kunoza imikorere birangwa n’imyitwarire myiza, ubunyamwuga no kubahiriza amategeko abigenga kugira ngo bibashe gutanga inyunganizi mu mutekano w’aho bigenzura, ari naho Ishami rya Polisi ribishinzwe rizira.
Amavu n’Amavuko
Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano w’ibikorwaremezo no kugenzura ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano (ISPSP) ryashinzwe mu mwaka wa 2014, rihabwa inshingano zo gukurikirana uko umutekano w’ibikorwaremezo wifashe no kugenzura iyubahirizwa ry’itegeko rigenga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera n’iteka rya Minisitiri ririshamikiyeho, hakorwa ubugenzuzi buhoraho mu bigo bitanga serivisi z’umutekano.
Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, Uyobora Ishami rishinzwe umutekano w’Ibikorwaremezo n’ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano, avuga ko urugendo rwo kuvugurura urwego rw’imikorere y’ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano rugeze kure.

Yagize ati: "Mbere wasangaga hari ibigo bikora nta bikoresho by’ibanze mu kurinda umutekano cyangwa bakorera aho bitari, ibigo byakoreshaga abakozi batakoze amahugurwa, n’aho wasangaga amakosa ajyanye no kubura ubunyamwuga akorwa n’abakozi b’ibyo bigo, adashobora kwihanganirwa mu gihugu giha agaciro umutekano w’abaturage bacyo.”
CP Kabera yongeraho ati: "Hari byinshi byagiye bihinduka kugeza uyu munsi. Guhera aho iri shami rikorera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, rigenzura imikorere y’ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano mu gihugu hose. Hari abapolisi b’iri shami kandi bakorera ku rwego rw'intara n’uturere bakora ubugenzuzi mu bigo, bakurikirana iyubahirizwa ry'amategeko, amahugurwa akorwa n’imyitwarire idakwiye."
Kuri ubu mu Rwanda habarirwa ibigo 15 n’amakoperative 75 by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano byemewe n’amategeko.

Mu byo Ishami rya Polisi rishinzwe gukurikirana ibigo byigenga bicunga umutekano ryibandaho by’umwihariko hari ugukora kinyamwuga binyuze mu mahugurwa agenerwa abakozi nk’uko itegeko N0 16bis/2020 ryo ku wa 07/09/2020 rivuga; "Mbere y'uko umukozi mushya ushinzwe kurinda umutekano wemejwe na Polisi y'igihugu atangira imirimo ye, ahabwa amahugurwa y'ibanze ku bijyanye no kurinda umutekano amara nibura amezi atatu.
Yibanda ku masomo arimo; akarasisi; amahugurwa y’imyitozo ijyanye na serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera; kwitegereza na tekiniki zo gusaka; gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro; imitangire ya serivisi inoze; ubutabazi bw’ibanze; kwirwanaho, imyitwarire myiza n’indangagaciro n’ayandi.
Ubufatanye bw’iri shami n’abatanga serivisi z’umutekano
Abikorera batanga serivisi z’umutekano bishimira uburyo Polisi ikorana nabo neza kandi mu buryo buhoraho bikabafasha mu kuzuza inshingano zabo uko bikwiye.
Mbabazi Mathias, uyobora ikigo cya Top Security Company avuga ko Ishami rya ISPSP ari urufunguzo rw'ibikorwa byabo.

Agira ati: "Ntushobora gutanga umutekano udakoranye n'inzego zibishinzwe. Polisi y’u Rwanda niyo mugenzuzi mukuru wacu, ibinyujije mu ishami ryayo ridushinzwe ‘ISPSP’ badufasha kuzuza inshingano zacu, badutera inkunga, bakatugira n’inama kandi bakagenzura niba twubahiriza amategeko. Hejuru y’ibyo badufasha guhitamo no guhugura abakozi bafite ubuzima bwiza kandi biteguye gukora neza."
Mbabazi yashimangiye ko biturutse ku mahugurwa ateguwe neza kandi ajyanye n’igihe, uwo ari we wese ashobora kubona itandukaniro mu mikorere.
Kimwe no muri Guardsmark Security Company, Vasco Butera ushinzwe gukurikirana amahugurwa muri icyo kigo, yunze mu rya mugenzi we wo muri Top security Company.

Yagize ati: "Polisi idufasha mu gusuzuma no guhitamo abakozi twinjiza mu kazi, mu gutanga amahugurwa ndetse no kugenzura imyitwarire y’abakozi bacu. Ntituba turi twenyine kuko batuba hafi amanywa n'ijoro kandi bakatwunganira igihe cyose twaba duhuye n'ikibazo kijyanye n'akazi."
Uruhare rw’iri shami mu ivugururamikorere y’ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano
N’ubwo hari byinshi bimaze kugerwaho, urugendo ruracyakomeza, haracyagaragara amakosa arimo gukora nta cyemezo cyangwa gutanga amakuru atari yo mu gihe basaba guhabwa icyemezo cyo gutanga serivisi z'umutekano zitangwa n'abikorera cyangwa ko cyongererwa igihe.
Nyuma y’amahugurwa ahabwa abakozi bagiye kwinjizwa mu kazi, iri shami rikomeza kubakurikirana no kugenzura imikorere y’ibi bigo kandi nk’uko CP Kabera abigarukaho; ingamba zihari ni ugukomeza kubibutsa icyo itegeko riteganya kugira ngo birinde gukora ibyaha.
Agira ati: "Turacyabona abakozi b’ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano basinzira ku kazi, abasinda, abarangarira kuri telefoni mu kazi, abata akazi n’abadasaka neza abinjira aho bashinzwe kurinda ndetse n’ibigo ubwabyo birenga ku mategeko; ariko niyo mpamvu iri shami ryashyizweho, kugira ngo ayo makosa amenyekane, abashe gukosorwa.”
CP Kabera avuga ko mu ngamba zafashwe zo gukemura ibi bibazo bikunda kugaragara mu bigo byigenga harimo gukora ubugenzuzi buhoraho burimo n'ubutunguranye, guhana abakora amakosa hakurikijwe itegeko rigenga ibi ibigo ndetse n’amahugurwa ahoraho ahabwa abakozi mu rwego rwo kuzamura ubunyamwuga kandi ko bigenda bitanga umusaruro utuma birushaho kugirirwa icyizere.
Mu gihe iterambere ry’igihugu rirushaho kwiyongera, hubakwa imihanda myinshi, amashuri, inganda n’ibigo bya Leta, akazi gakorwa n’ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano kazakomeza kwaguka. Ishami rya Polisi rishinzwe ibi bigo rizakomeza kubifasha kugendera muri iki cyerekezo birushaho kunoza imikorere binyuze mu kubaka ubushobozi no kuzamura urwego rw’ubunyamwuga.






Kinyarwanda
English











