Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bwo kurwanya inkongi z’amashyamba n’ibidukikije muri iki gihe cy’impeshyi

Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kugenza ibyaha bikorwa hangizwa ibidukikije, ikomeje gukangurira abaturage bose , biciye mu bukangurambaga ikomeje gukora mu bice bitandukanye by’igihugu, ku kwirinda inkongi z’amashyamba, ibyanya by’inyamaswa(pariki) n’ahandi hantu nyaburanga cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa kane taliki ya 27 Kanama, habaye ubukangurambaga nk’ubwo mu karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego, mu kagari ka Sangano; aka karere kakaba ari kamwe mu twibasiwe n’inkongi z’amashyamba muri ibi byumweru bishize.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko mu kwezi n’igice bishize, mu Ntara y’Iburasirazuba hahiye hegirari zigera kuri 327 harimo n’igice cy’icyanya cy’Akagera, muri izi hagitari, 184 zose zari izo mu mirenge 8 igize akarere ka Kayonza.

Aganira n’abaturage bo muri Ndego,  CIP Corneille Murigo, umuyobozi w’agashami kagenza ibyaha byangiza ibidukikihe muri Polisi y’u Rwanda ari nawe wari umushyitsi mikuru muri ubu bukangurambaga, yababwiye ko bakwiye kuba maso hirindwa uburangare buvamo inkongi zitwika amashyamba n’ibidukikije muri rusange, birinda gutwika ibiyorero; yanibukije abavumvu ko nabo bakunze kuba intandaro y’inkongi kuko bakoresha kenshi umuriro bahakura. 

Yagize ati:”Agakosa k’umuntu umwe kagira ingaruka ku gihugu cyose, kwirinda birareba buri muntu wese, kandi igihe habayeho inkongi, buri wese akwiye kugira uruhare mu kuyizimya no guhamagara Polisi.”

Umwe mu baturage wari aho witwa Ndayisenga Samuel yavuze ko ahangayikishijwe n’umubare munini w’ibiti bitemwa mu karere kabo aho yagize ati:”mu myaka itatu itaha, nihatagira igikorwa ngo hagabanuke itemwa ry’ibiti kandi ngo haterwe ibindi, tuzatangira kujya gushaka ibiti mu turere duturanye.”

Yongeyeho ko gutera ibiti bishya ahatwitswe ari nko gukora ubusa aho hantu hangiritse.

Undi witwa Ntirampeba Leon, yanenze aborozi batwika mu gihe cy’impeshyi  bashaka ubwatsi bw’amatungo yabo ko bakwiye kureka iyo myumvire kuko bareba inyungu zabo bakibagirwa iz’igihugu.

Iki gikorwa kandi cyari giherekejwe na sitasiyo ya Polisi ngendanwa, aho abaturage bayigejejeho ibirego byabo byari byiganjemo ibishingiye ku makimbirane yo  mu ngo, ubutaka ndetse n’ibirebana n’ubwone bagirirwa n’inyamaswa zitoroka uruzitiro rwa pariki zikona imyaka yabo.

Iyi sitasiyo ya Polisi ngendanwa ikaba yarashyizweho umwaka ushize  mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi sitasiyo zindi zitanga, ikaba ijyanwa mu baturage ngo abakeneye gutanga ibirego babitange.