Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha ku bamotari bo mu gihugu hose

Mu rwego rwo gushakira hamwe umutekano n’abaturage bose, kuri uyu wa gatandatu taliki ya 15 Kanama 2015, Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga ku bamotari bo mu guhugu hose hagamijwe kubakangurira kugira uruhare mu kurwanya ibyaha no kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe mu turere twose tw’igihugu uko ari 30, butangizwa n’abayobozi ba Polisi mu Ntara(RPC) n’uturere(DPC) bakangurira ibihumbi by’abamotari kurwanya ibyaha muri rusange no kubahiriza amategeko y’umuhanda by’umwihariko kuko ari wo uberaho akazi kabo.

Mu Ntara y’Amajyepfo, abamotari bagera ku 2000, bitabiriye inama zabereye mu turere dutandukanye.Mu karere ka Huye, inama yibanze ku kubakangurira gukorana bya hafi na Polisi ibegereye mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye, Superintendent Jules Rutayisire, yabwiye abarenga 600 kujya bamenya neza abagenzi batwara kuko babonekamo abatwara ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe n’amategeko, aho yagize ati:”Nimwubahiriza amategeko mutwara umugenzi umwe, ntimuzananirwa kumenya ibyo atwaye nimugira ubushake, kandi ntimuzayoberwa niba bagenzi banyu bakorana n’abantu nk’abo.”

Mu karere ka Muhanga, Polisi ihakorera yahaye uwitwa Nshimiyimana Abdullah amafaranga ibihumbi 50 yo kugirango yishyure uruhushya rwe rwo gutwara moto, ni nyuma y’aho  akoreye ikizamini akagitsinda maze akabura amafaranga yo kurwishyura, akaba yarahoze ari umunyonzi.

Mu Ntara y’Iburengerazuba naho habaye inama nk’izo, aho zahuje abarenga ho gato 1000.

Umuvugizi wa Polisi muri iyi ntara, IP Theobald Kanamugire, yavuze ko ubukangurambaga bwibanze  ku kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse no kurwanya ibyaha muri rusange.

Mu Ntara y’Iburasirazuba , inama zabereye mu turere twose maze zibanda ku kugira isuku, kwambara ingofero yabugenewe haba ku mumotari n’umugenzi ndetse no gutwara buri gihe umugenzi umwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuek Kayigi yavuze ko kandi bakomeje gukangurirwa kwirinda umuvuduko kuko ukomeje kuba imwe mu ntandaro z’impanuka  za hato na hato.

Muri iyi ntara kandi,abamotari bishimiye ibiganiro bahawe ndetse basaba Polisi ko yazajya ibibaha mu buryo buhoraho kuko nabo babyungukiramo cyane cyane abagenda bibinjira muri uyu mwuga kuko hari byinshi bunguka.

Mu Ntara y’Amajyaruguru ho, polisi yahuye n’abamotari bo mu turere twa Gakenke, Burera na Musanze aho bakanguriwe kugira uruhare ku mutekano wo mu muhanda, bakagira ibyangombwa byuzuye  kandi bagatangira amakuru ku gihe ku cyahungabanya umutekano cyose.