Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda izohereza itsinda ry’abapolisikazi benshi n’ibikoresho mu bikorwa byo kubungabunga amahoro

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko imyiteguro igenewe abapolisikazi 140 kubungabunga amahoro ku isi igenda neza.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Nzeri, mu nama mu Muryango w’Abibumbye, yashimye ibikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku isi, bikorwa n’abasirikare ndetse n’abapolisi hamwe n’abapolisikazi. Ibihugu 50 bikaba byariyemeje gutanga ingabo n’abapolisi bashya ibihumbi 30 mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi.

Perezida wa Repubulika akaba yemeye kuzatanga abashinzwe umutekano 1600 binyongera ku basanzweho, za kajugujugu ebyiri ndetse n’ibitaro byo ku rwego rwo hejuru bibiri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Celestin Twahirwa yavuze ko Polisi y’u Rwanda yiteguye kohereza abapolisikazi bayo igihe babisabwe.

Aba bazoherezwa bazaba ari itsinda rinini rya gatandatu ry’abapolisi b’u Rwanda boherejwe mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi. Aba bapolisikazi bazaba bafite inshingano zo gutanga inyigisho mu birebana no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurinda abayobozi n’ibikorwaremezo n’ibindi.

Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ifite amatsinda manini y’abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Haiti, Centrafrika na Sudani y’Amajyepfo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, akaba yavuze ko kohereza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro itsinda rinini ry’abapolisikazi biri muri gahunda za Polisi y’u Rwanda z’uko abagore nabo b’abapolisikazi bafite uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo binyuranye, nk’uko biri mu myanzuro y’inama y’umuryango w’Abibumbye ishinzwe amahoro ku isi 1325.

Polisi y’u Rwanda ikaba yarashyizeho ishami rishinzwe uburinganire n’iryo kurwanya ihohoterwa ndetse no kurengera abana ku buryo hakorwa ubukangurambaga bw’ingeri zinyuranye hirya no hino mu mashuri no mu baturage.

Hanashyizweho kandi ikigo cya Isange One stop Centre mu mwaka w’2009 kikaba gifashwa na Madamu Jeannette Kagame, umufasha wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Iki kigo gifasha abakorewe ihohoterwa aho bahabwa ubufasha bunyuranye mu by’ubujyanama, ubuvuzi ndetse no mu by’ubutabera.