Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda izifatanya n’isi mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Buri mwaka impanuka zo muhanda zihitana abantu  barenga miliyoni imwe ku isi.  Nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo cy’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (World Health Organization), kivuga ko  Impanuka zo mu muhanda ziri ku mwanya wa 8 mu kwica  abantu benshi ku isi.  Zirusha zimwe mu ndwara z’ibikatu nka SIDA, Igituntu…..

Impamvu nyamukuru y’izo mpanuka ni imyitwarire mibi y’abakoresha umuhanda  cyane cyane  abayobozi b’ibinyabiziga; nk’uburangare, gutwara basinze cyangwa umuvuduko ukabije. Niyo mpamvu  Kuva tariki 06 Gicurasi u Rwanda ruzifatanya n'isi mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda, gifite insanganyamatsiko igira iti’’Ubuyobozi bwimakaza umutekano wo mu muhanda’’

Nyuma y’icyo  cyumweru  Polisi y’u Rwanda  n'abafatanyabikorwa bayo  bazahita batangiza ubukangurambaga bwimbitse  buzamara ibyumeru 52 mu  bikorwa  bitandukanye bigamije ubukangurambaga ku kurwanya  impanuka zo mu muhanda. Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:"Gerayo Amahoro”.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda  buzirikana ko umutekano wo mu muhanda ari ingenzi. Kugira ngo hagerwe ku iterambere rirambye zimwe mu ngamba zo guteza imbere umutekano wo mu muhanda harimo igikorwa  cy’ubukangurambaga bugamije kwigisha ibyiciro byose by’abakoresha umuhanda imyitwarire ikwiye.  Aho twavuga nk’abanyamaguru kugendera mu nzira zagenewe abanyamaguru, kugendera k'uruhande rw’ibumoso bw’umuhanda aho urebana n’ibinyabiziga biguturuka imbere,  kwambukira ahabugenewe(Zebra-clossing) , kubanza gushishoza mbere yo kwambuka umuhanda,kwirinda  kwambuka umuhanda ukoresha telefoni no  mu gihe ugendana n’umwana    ukamufata akuboko mu rwego rwo kwirinda impanuka, kwambuka umuhanda wihuta ariko utiruka no kudakinira mu muhanda .

Izindi ngamba zafashwe  na Polisi y’u Rwanda mu gukumira impanuka zo mu muhanda harimo Ishyirwaho ry’ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga ryaje nk’igisubizo mu kugabanya impanuka ziterwa n’ibibazo by'imodoka zishaje. Undi muti w’igihe kirambye Polisi y’u Rwanda  yafashe ni ugukora ubukangurambaga buhoraho kandi bwimbitse  butari ubwari busazwe bwamaraga   icyumweru  cyangwa ukwezi.

Kugira ngo ibi bigerweho hakenewe ubufatanye bwa buri wese, guhera ku bayobozi kugeza ku muturage, kuko  twese umutekano wo mu muhanda uratureba.

Tariki 12 Gucurasi 2019 Polisi y’u Rwanda  n'abafatanyabikorwa bayo bazasoza  icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda ku rwego rw'isi yose,  ariko mu Rwanda hakomeze bya byumweru 52 nabyo bizaba bigamije ubukanguramba ku mutekano wo mu muhanda.