Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda ishyigikiye ubufatanye bwa buri wese mu guhashya ikwirakwira ry’amafaranga y’amiganano

Hirya no hino mu gihugu hagiye hagaragara amafaranga y’amiganano ndetse hakaba hari n’abantu bagiye bayafatanwa; aya mafaranga akaba agira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu. N’ubwo ntawavuga ko iki kibazo cyafashe intera nini, buri wese akwiye guhaguruka agafatanya n’inzego zose, kurwanya ikwirakwira ryayo mafaranga y’amiganano kubera ingaruka mbi atera twavuze hejuru.

Polisi y’u Rwanda ikaba itangaza ko icyo kibazo yagihagurukiye ku buryo yiyemeje kukirwanya yivuye inyuma; bityo abafatiwe muri ibyo bikorwa byo gukora no gukwirakwiza ayo mafaranga y’amiganano bagafatwa ndetse bagashyikirizwa inzego z’ubutabera.

Ni muri urwo rwego rero buri wese asabwa gutanga umusanzu we kugira ngo habeho kurwanya icyo kibazo;  bityo tukarengera ubukungu bw’igihugu cyacu.

Imibare ituruka mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha,  irerekana ko hagaragaye ibyaha by’ikoreshwa ry’amafaranga y’amiganano hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Mata 2015.

Muri icyo gihe, ayo mafaranga y’amiganano yagiye ahererekanywa angana na miliyoni eshanu n’ibihumbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’amadorali y’amerika ibihumbi 36, bikaba byaragaragaye cyane mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’i Burengerazuba mu duce twegereye imipaka.

Iyi mibare ikaba iruta iyo mu mwaka wa 2014, aho muri Mutarama kugera muri Mata hagaragaye ibyaha 65 bijyanye no gukoresha amafaranga y’amiganano. Icyo gihe habarurwe miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu y’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano yagiye azenguruka mu bantu banyuranye ndetse n’amadorali 700 y’Amerika y’amiganano.

Impuguke mu by’imari n’ubukungu Shema Ernest, avuga ko kurwanya ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amiganano bidasaba gusa ikoranabuhanga mu kuyapima, binasaba nanone ubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo abashingwamategeko ndetse n’abandi bakora ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye.

Yongeyeho ati” abantu bakwirakwiza amafaranga y’amiganano ntacyo biba bibabwiye kuba ayo mafaranga yapimwa ndetse akanatahurwa. Ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage ni ikintu cy’ingenzi cyane. Kugeza amakuru kuri Polisi hakiri kare mu gihe ubonye hari abayakoresha cyangwa bayafite ni ngombwa.

Nk’uko akomeza abivuga, ubundi buryo bwiza bwo kurwanya iki kibazo cy’amafaranga y’amiganano ni ukugira inama nyinshi, ibiganiro ndetse n’ubukangurambaga n’abaturage bityo bakumva ububi ndetse n’ingaruka z’ayo mafaranga ku bukungu bw’igihugu kugira ngo hafatwe ingamba zo kubirwanya.

Yagize ati” ubu hari bamwe mu bakora ubucuruzi ndetse banafite amaduka batazi uburemere bw’ikibazo cy’ayo mafaranga y’amiganano, kandi abo banyabyaha nibo baba bashaka guhangika ayo mafaranga. Polisi ntihwema gukangurira abantu iby’iki kibazo, birasaba inzego zose ndetse n’abikorera ku giti cyabo gufatanya nayo gukomeza ubu bukangurambaga, bityo twese hamwe tukarwanya ikwirakwira ry’amafaranga y’amiganano”.

Nidufatanya twese, igihugu cyacu ntikizagira ingaruka mbi  z’ikwirakwira ry’amafaranga y’amiganano; zirimo ihungabana mu by’ubukungu no guta agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ndetse no kuba ibiciro ku isoko byakwiyongera.

Ku bufatanye buhoraho bwa Polisi n’abaturage binyujijwe mu buryo bwo guhanahana amakuru buzwi nka community policing; hagiye hafatwa abanyabyaha batandukanye harimo n’abakoreshaga amafaranga y’amiganano.

Polisi y’u Rwanda ikaba ishyigikiye ubwo bufatanye ndetse ikaba izakomeza gufatanya n’abaturage, abacuruzi banyuranye ndetse by’umwihariko n’ibigo by’amabanki n’ubucuruzi kugira ngo habeho guherekanya amakuru ku gihe bityo ikwirakwira ry’amafaranga y’amiganano ricike burundu.

 Ingingo ya 601 y'igitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda ihana umuntu wese, ku bw'uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y'u Rwanda.  ihanishwa uwabigizemo uruhare igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Iya 602, ivuga ko, umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y'iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).