Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda ishyigikiye imyubakire n’imiturire izira ibiza muri ibi bihe twinjiyemo by’imvura

Muri iki gihe dutangiye  cy’imvura ishobora kugwa ari nyinshi inashobora kwangiza  ibintu byinshi mu mpande nyinshi z’igihugu, ibihingwa mu mirima, ibikorwaremezo birimo amazu, yaba atuwe cyangwa adatuwe, ibiti by’insinga z’amashyanyarazi, amateme n’imihanda, amashuri ndetse tutibagiwe n’ubuzima bw’abantu cyangwa bukaba bwanahazaharira.

Ingero twatanga ni mu mwaka w’2011, inkangu zasenye amazu 354 mu Ntara y’Iburengerazuba  ndetse zangiza na hegitari ibihumbi 3 nk’uko bikubiye muri raporo y’uwo mwaka ya Misiteri ishinzwe ibiza no gucyura impunzi.

Igihugu cyacu tuzi neza ko kigizwe ahanini n’imisozi miremire cyane cyane mu majyaruguru n’uburengerazuba bwacyo, ari naho ibibazo biterwa n’imvura nyinshi bikunze kugaragara.

Uturere dukunze kwibasirwa n’ibiza tukaba ari Gakenke, Karongi, Muhanga, Ngororero, Nyamagabe Gicumbi, Nyamasheke,Nyaruguru, Rusizi na Rutsiro.

Ikindi tuzi ko ibiza ntawe biteguza ariko kandi nk’ibiterwa n’imvura, tuzi neza ko bikunze kugaragara nyine mu gihe cy’imvura, kandi mu karere igihugu cyacu giherereyemo, ibihe by’imvura nyinshi  biba bizwi n’iteganyagihe.

Kuba bizwi ariko, uretse impanuka, ubundi byakatubereye amahirwe yo guteganyiriza ibi bihe, aho guhora twumva ngo amazu yatwawe n’umuvu  n’imiyaga,  haguye mo abantu, aho ibihingwa bitandukanye mu mirima byatwawe mu bishanga; aha ntitwakwibagirwa n’inkangu zikunze kubaho ariko nazo zigaragara ku butaka buhanamye kandi zitizwa umurindi n’ibikorwa by’abantu: ubuhinzi, gutema amashyamba,  ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe mu kajagari, ibikorwa byo  gucukura umucanga, n’ibindi,…ntibikomeze kutwangiriza kandi  bitangira tureba ariko abenshi ntibabyiteho.

Polisi y’u Rwanda ikaba isaba ko hakwiye kubaho ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo izi mpanuka  zigabanuke; ibi bikaba bifitanye isano n’icyemezo cya Leta cyo kwimura abaturage bose batuye ahantu hahanamye mu gihugu aho bita “amanegeka”,  bakerekwa  aho batura hatekanye, mu rwego rwo kwirinda aho izi mpanuka zazongera kuba hose no kutazongera gutakaza ubuzima bw’abantu n’ibindi bintu byangirika. Ibi ariko bikaba bisaba ko abahatuye cyane cyane babyumva kandi bakabigira ibyabo, bakumva ko biri mu nyungu zabo n’iz’igihugu muri rusange kuko kibakeneye.

Polisi y’u Rwanda rero ikaba ikomeza kugira inama abaturage ko bagomba no kwihatira  gufata ubutaka bakabuteraho ibiti byagenewe kubufata kandi bakanarengera ibyamaze guterwa, ndetse bakanihatira no gufata neza n’ibindi bikorwa byose bijyanye no kurwanya isuri no gukumira ibiza  byakomoka ku bihe by’imvura.

Polisi y’u Rwanda kandi ishyigikiye ibyemezo byiza bifatwa n’inzego z’igihugu cyacu byo gutuma abaturage batura ahantu heza, bukaba ari bumwe mu buryo burambye bwo kubarindira umutekano.