Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda ishyigikiye imyubakire n’ imiturire izira ibiza

Hashize iminsi itari mike, cyane muri iki gihe cy’imvura nyinshi,  zangiza ibintu byinshi mu mpande nyinshi z’igihugu, ibihingwa mu mirima, ibikorwaremezo birimo amazu, yaba atuwe cyangwa adatuwe, ibiti by’insinga z’amashyanyarazi, amateme n’imihanda , amashuri ,…tutibagiwe n’ubuzima bw’abantu bwahagendeye cyangwa bukahazaharira.

Igihugu cyacu tuzi neza ko kigizwe ahanini n’imisozi miremire cyane cyane mu majyaruguru n’uburengerazuba bwacyo, ari naho ibibazo biterwa n’imvura nyinshi bikunze kugaragara, ikindi tuzi ko ibiza ntawe biteguza ariko kandi nk’ibiterwa n’imvura, tuzi neza ko bikunze kugaragara nyine mu gihe cy’imvura, kandi mu karere igihugu cyacu giherereyemo, ibihe by’imvura nyinshi  biba bizwi n’itegenyagihe.

Kuba bizwi ariko, uretse impanuka, ubundi byakatubereye amahirwe yo guteganyiriza ibi bihe ,aho guhora twumva ngo amazu yatwawe n’umuvu  n’imiyaga,  haguye mo abantu, aho ibihingwa bitandukanye mu mirima byatwawe mu bishanga; aha ntitwakwibagirwa n’inkangu zikunze kubaho ariko nazo zigaragara ku butaka buhanamye kandi zitizwa umurindi n’ibikorwa by’abantu: ubuhinzi, gutema amashyamba,  ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe mu kajagari, ibikorwa byo  gucukura umucanga, n’ibindi,…ntibikomeze kutwangiriza kandi  bitangira tureba ariko abenshi ntibabyiteho.

Ibi bibazo byose twavuze haruguru biterwa n’imvura nyinshi n’ibizikomokaho, bikomeje kuvugwa henshi mu gihugu , aha twafata urugero rw’inzu zigera kuri 130 z’abaturage  n’ibyumba by’amashuri 10 byashenywe n’imvura n’imiyaga ku italiki ya 5 Ugushyingo honyine;

Polisi y’u Rwanda ikaba isaba ko hakwiye kubaho ubufatanye bw’inzego zose kugirango izi mpanuka  zigabanuke ; ibi bikaba bifitanye isano n’icyemezo cya Leta cyo kwimura abaturage bose batuye ahantu hahanamye mu gihugu n’aho bita amanegeka hose,  bakerekwa  aho batura hatekanye, mu rwego rwo kwirinda aho bene izi mpanuka zazongera kuba hose no kutazongera gutakaza ubuzima bw’abantu n’ibindi bintu byangirika;  ibi ariko bikaba bisaba ko abahatuye cyane cyane babyumva kandi bakabigira ibyabo , bakumva ko biri mu nyungu zabo n’iz’igihugu muri rusange kuko kibakeneye.

Polisi y’u Rwanda rero ikaba ikomeza kugira inama abaturage , by’umwihariko abarebwa n’iki kibazo, ko uretse aho bazahabwa kubaka hashya, bakwiye guhitamo ahandi kandi hatazabateza ibibazo, naho ku bandi baturage bose, bagomba kwihatira  gufata ubutaka babuteraho ibiti byagenewe kubufata kandi bakanarengera ibyamaze guterwa , n’ibindi bikorwa byose bijyanye no kurwanya isuri no gukumira ibiza  byakomoka ku bihe by’imvura.

Polisi y’u Rwanda kandi ishyigikiye icyemezo Leta yafashe kuri iki kibazo kuko cyiri mu nyungu z’abantu n’iz’igihugu muri rusange, kandi ni bumwe mu buryo burambye bwo kubarindira umutekano kandi Polisi y’u Rwanda ikaba ihora ihangayikishijwe n’icyahungabanya ubuzima bw’umuturarwanda wese ndetse n’ibyo  yaba atunze.