Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

POLISI Y’U RWANDA: ISABUKURU YA 16 Y’UBUFATANYE MU KURWANYA IBYAHA

Buri mwaka, Polisi y’u Rwanda igira “Icyumweru cya Polisi” kirangwa n’ibikorwa biri mu mujyo w’ubufatanye n’abaturage biganisha ku isabukuru-Umunsi wa Polisi-16 Kamena-hafashwa abatishoboye mu rwego rw’imibereho y’abaturage, herekanwa akamaro k’ubufatanye mu kugaragaza no gukumira ibyaha no gufatira ingamba hamwe  mu mitangire ya serivisi no kwerekana ibyo Polisi ikora.

Byahuriranye kandi n’itahwa ry’umurongo mushya utishyura wa 116 wifashishwa ku bibazo by’ihohoterwa ry’abana, ukorera ku cyicaro gikuru cya Polisi, ukaba ufite ubushobozi bwo kwakira abantu 30 icyarimwe.

Mu byaranze  iki cyumweru , harimo ubukangurambaga burwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu rivugwa muri iki gihe, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’umutekano wo mu muhanda, hongerwa ubukangurambaga  n’inshingano ku kurengera umwana kandi hashyirwaho ingamba z’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza no gukorera mu mucyo.

Kanda hano usome Supplement yose