Iyi ni inama itangwa na Polisi y’u Rwanda ariko inibutsa ko itazahwema gukomeza gutanga inyigisho kuri aba bamotari ndetse no ku bandi bose bireba, ikanibutsa ariko ko, n’ubwo atari byo igambiriye, itazareka gufatira ingamba n’ibihano abamotari batubahiriza amategeko kugira ngo umurimo w’abatwara abagenzi kuri moto ukorwe neza.
Ibi bitangajwe nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 16 Werurwe 2014, mu muhanda wa Kacyiru, Polisi yahafatiye ipikipiki yari itwawe n’umugabo udafite ibyangombwa; byaba ibye nk’utwara ikinyabiziga, byaba n’iby’ikibyabiziga yari atwaye, aho na nyiracyo amuzi izina rimwe gusa. Uyu mumotari kandi yari ahetse umugore nawe wari uteruye umufuka munini imbere ye.
Nshogoza Deo w’imyaka 42 y’amavuko, avuga ko ibi yabikoze azi neza ko bitemewe n’amategeko, ko yishakiraga amaramuko, aho yaboneyeho kugira inama ababa batekereza gukora ayo mafuti ko bayareka kuko abashyira mu bibazo nk’ibyo ahuye nabyo.
Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent JMV Ndushabandi yavuze ko n’ubwo Polisi itahwemye kwigisha abamotari, ikabasaba kubahiriza amategeko, bamwe muri bo cyane cyane abakorera mu mujyi wa Kigali, bakomeje kugaragara mu makosa akomeye no guteza akajagari.
Yagize ati:”Uyu mumotari nta ruhushya rwo gutwara moto agira, nta mwenda umuranga yambaye, atwaye moto itagira icyangombwa na kimwe, itemerewe gutwara abagenzi kandi atwarana umugenzi n’umufuka munini utemerewe kugenda kuri moto, ibi byose bikaba ari amakosa asanzweho kandi afite amategeko ayahana.”
Superintendent Ndushabandi yakomeje avuga ko muri iyi minsi ibyaha bikorwa na bamwe mu bamotari bigenda byiyongera aho moto zibarirwa mu magana ubu zafashwe na Polisi, abamotari bakaba barashyiriweho ibihano bikaze bitazajya bigera kuri moto gusa, ahubwo no ku mu motari ubwe. Yongeyeho ko ubu moto zose zitwara abagenzi zibarizwa mu makoperative atandukanye, izitarimo zikaba ari na zo zitwarwa n’abadafite ibyangombwa bakananyuranya n’amategeko ari nabyo bihesha isura mbi abasanzwe bakora uwo mwuga bubahiriza amategeko.
Yarangije avuga ko ibi byose bibangamira umutekano w’abakiriya babo aribo baturage kuko bishyira ubuzima bw’umumotari n’ubw’umugenzi mu kaga, kandi bibangamira n’imikoreshereze y’umuhanda, akaba yabasabye kubireka kandi ahamagarira n’abaturage kugira ikibazo icyabo batanga amakuru ku mumotari wese waba yitwara muri ubu buryo.
Kinyarwanda
English











