Kuri uyu wa kane tariki 30 Nyakanga 2015, abapolisikazi b’u Rwanda 12 bagiye mu butumwa bwo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano mu gihugu cya Haiti (United Nations Stabilisation Mission in Haiti - MINUSTAH).
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmnauel K. Gasana yabahaye amabwiriza y’uko bazitwara mu gihe cy’umwaka bazamara muri ubu butumwa bw’amahoro.
Ayo mabwiriza yayabahereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ku gicamunsi cyo ku itariki 29 Nyakanga 2015 akaba yari hamwe n’umwungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda (Operations), DIGP Dan Munyuza.
IGP Gasana yababwiye ati:"Mwoherejwe n’igihugu, bityo mugomba kuzagihagararira neza.
Yakomeje ababwira ati:"Ubunyamwuga, ubunyangamugayo, imyitwarire myiza, indangagaciro Nyarwanda, umurava, n’ubushishozi, bizabarange kugira ngo, mufatanyije n’abandi bapolisi b’u Rwanda muzasangayo mukomeze kuzamura ibendera ryayo".
Yabasobanuriye ko uretse kuba bagiye kugira uruhare mu kugarura amahoro no kubungabunga umutekano muri iki gihugu, bagiye kandi guhaha ubumenyi ndetse no gusangiza ubunararibonye bwabo abandi bapolisi baturuka mu bindi bihugu bazaba bakorana.
IGP Gasana yababwiye kuzarangwa na disipuline, ubufatanye, guhanahana amakuru kandi ababwira ko ibyo bazakora bigomba kujyana n’intego, icyerekezo, n’indangagaciro za Polisi r’u Rwanda.
Yashoreje impanuro yabahaye ku kubifuriza imirimo myiza no kuzagaruka amahoro mu gihe bazaba bashoje ubutumwa bw’amahoro.
yababwiye kuzihesha agaciro mubyo bazaba bashinzwe ibyo bikaba bizatuma banagahesha n’iguhugu bagiye guhagararira.
Aha DIGP Munyuza akaba yaragize ati:"Mugomba kuzerekana isura nziza y’igihugu cyanyu kibohereje".
Aba bapolisikazi 12 bagiye basanga muri iki gihugu abandi bapolisi b’u Rwanda 182.
Avuga mu izina rya bagenzi be,umwe muribo, Assistant Inspector of Police (AIP) Jacqueline Nyirahakizimana yagize yashimye Guverinoma y’u Rwanda kuba yarabagiriye ikizere ibohereza muri ubu butumwa bw’amahoro maze agira ati:"Twijeje iguhugu cyacu kidutumye ko tuzagihagararira neza turangwa n’indangagaciro Nyarwanda n’iza Polisi y’u Rwanda".
Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti uretse kugarura amahoro no kubungabunga umutekano, banakora n’ibindi bikorwa birimo gufasha imiryango itishoboye harimo guha ibikoresho by’ishuri abana bayiturukamo ndetse n’impfubyi, aha bakaba baha bene abo bana ibikoresho by’ishuri, kubarihira amafaranga y’ishuri no kubaha ibiribwa.
Ibindi bikorwa bakora birimo gukora umuganda no gusibura imiyoboro y’amazi yayo. Ibi bikorwa byose bikaba byaragiye bishimwa n’abatari bake barimo abakozi b’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abayobozi batandukanye b’iki gihugu.
Polisi y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo gufatanya n’abandi bapolisi bo mu bindi bihugu kugarura amahoro no kubungabunga umutekano muri iki guhugu mu mwaka w’2010 nyuma y’umutingito wakibayemo ukaba warahitanye abantu barenga ibihumbi magana atatu, usiga iheruheru abagera kuri miliyoni n’ibihumbi magana atandatu.
Aba 12 nibamara kugerayo,U Rwanda ruraba rufite abapolisi 511 bari mu butumwa bwo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano muri Ivory Coast, Central Africa Republic, South Sudan, Abyei, Darfur, na Haiti, n’abandi bafite izindi nshingano zitandukanye mu muryango w’Abibumbye, bakaba bakorera ahandi hantu hatandukanye.
Kinyarwanda
English











