Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda umutekano usesuye mu gihe cy’iminsi mikuru

Polisi y’u Rwanda irizeza  abaturarwanda  umutekano usesuye   mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani igiye kuza , aho inabasaba kuyizihiza birinda ibyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije , Chief Superintendent of Police (CSP) Lynder Nkuranga yagize ati:” Iminsi mikuru iregereje kandi buri wese yiteguye kuyizihiza mu buryo bwe ariko mu mutekano usesuye, duharanira ko, buri wese mu muco no mu myemerere ye, ayizihiza neza ariko bitabangamiye ibya mugenzi we.”

Yongeyeho ati:” N’ubwo Polisi izakomeza kuba maso nk’ibisanzwe, ibikorwa byayo no kuba ku mihanda by’umwihariko, turanibutsa abantu bose gukomeza umuco w’ubufatanye kandi bagafata iya mbere mu kwicungira umutekano , bagafatanya na Polisi muri byose  cyane cyane icyabangamira ibyishimo byabo.”

Yihanangirije abatwara ibinyabiziga ababuza gutwara banyoye ibisindisha , kugenda ku muvuduko ukabije, uburangare no gutwara nabi bikunze kuranga benshi muri bo mu minsi mikuru, ibi bikaba bijya bivamo impanuka zihitana n’ubuzima bw’abantu.

Yagiriye inama abatwara ibinyabiziga ati:”Nk’uko bisanzwe, birabujijwe gutwara wasinze.”

Yanasabye abafite inzu zo kwidagaduriramo, utubari, abafite insengero n’abateganya kuzagira ibitaramo, kuzakora ibyo bemererwa n’amategeko no kuyubahiriza.

By’umwihariko, yibukije abafite utubari n’inzu z’urubyiniro gushyiraho ingamba zo kutemerera abana batarageza ku myaka y’ubukure kwinjiramo cyangwa kubaha ibisindisha.

Yavuze ati:”Abanyabyaha bashobora kwitwikira iyi minsi mikuru bagahungabanya umutekano, iyi ikaba ariyo mpamvu buri wese agomba kuba maso, agakorana na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya abo banyabyaha mu miryango yabo, atangira amakuru ku gihe y’ikintu abona cyawuhungabanya.”

Yasabye kandi abaturarwanda kumenyesha Polisi y’u Rwanda ikintu cyose bakeka ko gishobora guhungabanya umutekano bayihamagara kuri nimero za telefone zitishyurwa kugira ngo gikumirwe ndetse hafatwe abagikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

Iyo mirongo ni: 110 (Impanuka zo mu mazi), 3512 (Ihohoterwa rishingiye ku gitsina), 3511 (Uhohotewe n’umupolisi), 113 (Impanuka zo mu muhanda), 112 (Ubutabazi rusange), 111 (Inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga), 997 (Ruswa),116 (Ihohoterwa rikorerwa abana), na 3029 (Isange One Stop Center).

Polisi y’u Rwanda ifite kandi imbuga nkoranyambaga zihanahanirwaho amakuru ajyanye n’ibyaha bitandukanye ndetse n’abantu baburiwe irengero; ifite kandi urubuga inyuzaho  amakuru yerekeye ibikorwa byayo ari rwo www.police.gov.rw.