Polisi y’u Rwanda yateguye ibyangombwa bishoboka, abapolisi n’ibikoresho kugirango hatazagira icyahungabanya imigendekere myiza y’amatora .
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa atangaza ko ibiro by’itora bicungiwe umutekano kandi ibikoresho by’itora biherekejwe mu kujya ku biro by’itora, kuzageza bihavuye bijyanwa ku biro bikuru bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Yagize ati:”Turimo gukorana n’izindi nzego zishinzwe umutekano, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, inzego z’ibanze n’abandi kugirango amatora azagende neza uko biteganyijwe kandi ntakiyahungabanyije na gito, tukaba twizeza abaturage ko bazatora mu mutekano usesuye, turabasaba kandi gukomeza gufatanya natwe mu kubahiriza amategeko agenga igikorwa cy’amatora cyose.”
Igihe cyose umuntu abonye ikintu kidasanzwe, arasabwa guhita atanga amakuru kuri Polisi imwegereye byihuse kugirango hakumirwe ikibazo cyateza.
Yarangije agira ati:”Iyi gahunda yo gukaza umutekano irebana kandi n’ibihe by’iminsi mikuru isoza umwaka, irushanwa rya CHAN twitegura ndetse n’amatora y’inzego z’ibanze ari imbere.”
Kinyarwanda
English











