Polisi y’u Rwanda irongera kwihanangiriza abashoferi batwara ibinyabiziga ntibubahirize amategeko y’umuhanda bigateza impanuka zitwara ubuzima bw’abantu abandi bagakomereka.
Ibi Polisi irabivuga kuko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4,Ukwakira habaye impanuka 3 mubice bitandukanye by’igihugu aho zaguyemo umuntu 1 abandi 2 bagakomereka.
Izi mpanuka zikaba zabereye mu karere ka Gasabo, mu karere ka Burera hanyuma iyindi ibera mu karere ka Kicukiro .
Mu karere ka Gasabo imodoka yo mu bwoko bwa Dayihatsu ifite nimero za purake RAB 303 V ,yagonze umunyamaguru ahita yitaba Imana, naho mu karere ka Burera umunyegare yagonze umunyamaguru bose barakomereka.
Naho mu karere ka Kicukiro ikamyo yo mubwoko bw’isuzu ifite purake UAN U yataye umuhanda maze igonga inkingi y’amashanyarazi 3 (amapoto) .
Abakomeretse bakaba bajyanywe mubitaro Kivuye naho umurambo wu witabye imana ujyanwa kubitaro bya Polisi ku Kacyiru kugirango ukorerwe isuzwumwa.
Umuvugizi wa Polisi ishami rya traffic rikorera mu muhanda Chief Inspector Emmanuel Kabanda yatangaje ko izimpanuka zatewe n’uburangare hamwe n’umuvuduko mwinshi w’abashoferi.
Aributsa kandi abashoferi n’abndi bakoresha umuhand a muri rusange kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko abatubahiriza amategeko amategeko y’umuhanda ibihano bibateganyirijwe.
Yongeyeho ko impanuka za kwirindwa mugihe habayeho kubahiriza amategeko y’umuhanda bityo impanuka zitwara ubuzima bw’abantu n’ibintu byabo zikaranduka .
Yasabye kandi abafite ibinyabiziga bitwarwa n’abandi kujya babigenzura kugirango barebe niba imodoka zabo zujuje ubyangombwa n’imyimyitwarire y’abashoferi bazihaye kuzitwara.
Kinyarwanda
English











