Iyi nama yo kutishora mu bikorwa byo gutema, kwangiza no gucuruza igiti cya kabaruka bakunze kwita umushikiri, Polisi y’u Rwanda ikomeje kuyigira abantu hirya no hino mu gihugu, kuko hari bamwe bakigaragara mu kwangiza iki giti ndetse no mu bucuruzi bwacyo.
Ibi kandi bije nyuma y’aho kuri uyu wa kane tariki ya 4 Nzeri, mu bice bitandukanye by’igihugu hafatiwe toni zirenga 3 za Kabaruka.
Toni zirenga ebyiri zikaba zarafatiwe mu kagari ka Kaniga umurenge wa Murindi akarere ka Gicumbi mu nzu y’umuturage witwa Bitangwa Pierre kugeza ubu ugishakishwa.
Indi modoka yo mu bwoko bwa Hilux ifite pulake nomero RAAC 119 D nayo yafatiwe mu kagari ka Ngondore umurenge wa Byumba muri ako karere ka Gicumbi ipakiye toni y’ibyo biti bya Kabaruka.
Umushoferi w’iyo modoka Ndagijimana Jean Bosco w’imyaka 29 na Nabimana Issa w’imyaka 27 bari kumwe, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Superintendent of Police Emmanuel Hitayezu yavuze ko abantu bagomba kumenya ko ubu bucuruzi butemewe n’amategeko, kandi bugira ingaruka mbi ku bidukikije. Yakomeje agira inama abaturage ko bajya bafatanya na Polisi mu rugamba rwo guhashya abantu bangiza ibidukikije, batanga amakuru yatuma hafatwa abajya muri ubwo bucuruzi butemewe.
Supt. Hitayezu yakanguriye ba nyir’imodoka gukurikirana ibyo imodoka zabo zikora cyangwa zikorera, kuko hari igihe abashoferi bazijyana gutwara ibitemewe n’amategeko ndetse n’ibiyobyabwenge, kuko kutabimenya bituma bisanga mu makosa cyangwa se ibindi byaha bashobora kuba batagizemo n’uruhare, ariko bikabagiraho ingaruka kubera uburangare.
Kinyarwanda
English











