Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko

Polisi y’u Rwanda ikomeje kwihanangiriza abantu bitwikira ijoro bagacukur a amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko kuko bishyira mu kaga ubuzima bwabo.

Ubu butumwa bwo kugira inama abacukura amabuye y’agaciro hirya no hino kwitwararika buje nyuma y’uko mu karere ka Gicumbi umurenge wa Rutare akagari ka Rukumba abantu 3 bagwiriwe n;igisimu bakitaba Imana, undi agakomereka bikabije, ubu akaba ari kuvurirwa mu bitaro bya Byumba

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru Superintendent of Police  (Supt.) Christophe Semuhungu yasabye by’umwihariko abafite sosiyete zicukura amabuye y’agaciro kujya batunganya neza inzira z’aho abakozi babo banyura mu birombe bacukura amabuye.

Supt. Semuhungu yaburiye abitwikira ijoro bakajya kwiba amabuye mu birombe gucika kuri iyo ngeso kuko usibye no kuba ibirombe byabagwira bakahasiga ubuzima, ngo n’amategeko abahana arahari ku buryo Polisi  itazihanganira na rimwe abo bajura izabafata maze ikabashyikiriza inzego z’ubutabera.