Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ibi bihe by’imvura

Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga gutwara bitwararitse cyane cyane muri ibi bihe twinjiyemo by’imvura.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP), Emmanuel Kabanda, akaba asaba abatwara ibinyabiziga kugira uruhare ruomeye mu kwirinda impanuka zo mu muhanda muri ibi bihe by’imvura, bagabanya umuvuduko kugirango bageze abagenzi batwaye cyangwa nabo bagere aho bagiye amahoro.

CIP Kabanda akaba yasobanuye ko mu bihe by’imvura imihanda irushaho kunyerera, ibi bikaba byakongera impanuka zo mu muhanda. Akaba ari muri urwo rwego yasabye abatunze ibinyabiziga guhindura imipira ishaje y’imodoka zabo, kuko imipira nk’iyo akenshi ariyo nyirabayazana y’impanuka za hato na hato.

Yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga ko igihe babonye hajeho ibihe bacana amatara kuko abafasha gutuma bareba neza imbere, kuko hari igihe ibyo bihu bibabuza kureba muri metero ijana (100m) nk’uko amategeko abiteganya .