Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara ibinyabiziga ko kujya gukoresha ikinyabiziga isuzuma ari itegeko

Mu rwego rwo kubahiriza amategeko y’umuhanda no kurinda umutekano, Polisi y’u Rwanda  irakangurira abantu bose bafite ibinyabiziga kubisuzumisha ku kigo gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga kugirango barebe  ubuzima bw’ibinyabiziga byabo kuko byagaragaye ko mu mpanuka zagiye ziba zatewe ahanini no kuba ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge.

Itegeko nomero 85/01 ryo muri Nzeri 2002 rya Polisi rigena amategeko yo kugenda mu muhanda rivuga ko ba nyiri imodoka bagomba gukoresha umuhanda ari uko bafite uruhushya rwemeza ko imodoka batwaye yakorewe isuzumwa mu kigo gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

Polisi iributsa ko inafatira ibihano umuntu wese udafite urupapauro rwerekana ko yakoresheje isuzuma rihwanye  n’ihazabu y’amafaranga 25.000.

Nubwo icyicaro gikuru cy’ikigo gishinzwe gukora isuzuma ry’ibinyabiziga kiri i Kigali, mu rwego rwo korohereza abaturarwanda harashyizweho n’uburyo bwo kubegera mu gihugu hose hakoreshejwe imodoka ya Polisi yimukanwa ikora izo nshingano zo gusuzuma ibinyabiziga.

Chief Inspector of Police Emmanuel Kabanda Umuvugizi wa Polisi ishami rya traffic rishinzwe ibinyabiziga n’umutekano wo mu muhanda yavuze ko byibura imodoka 500 zikorerwa isuzumwa ku munsi mu turere du 3 twashyizweho kwakira no gukora isuzumwa ry’ibinyabiziga.

Yavuze ko ikigo cya Remera cyakira imodoka 350 ku munsi naho Gishari  ikakira 50 naho imodoka yimukanwa igakorera imodoka 100 ku munsi.

Akaba avuga ko abakoresha igenzura bitabiriye neza uko bigomba ibi bigo 3 byarushaho gufasha kandi bikagenda neza.

CIP Kabanda Yagize: «Turasaba abatwara ibinyabiziga n’abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka kuko zitwara ubuzima bw’abantu zikangiza ibikorwa remezo n’ibidukikije, akaba ariyo mpamvu tutakomeza kurebera impanuka zihitana ubuzima bw’abantu ngo twicecekere, niyo mpamvu ari itegeko ko buri kinyabiziga kigomba gukorerwa isuzumwa. »

Yavuze ko ibinyabiziga  by’abantu bitwara bigomba gusuzumwa nibura rimwe mu mwaka naho ibinyabiziga bikora imirimo y’ubucuruzi bigakorerwa isuzuma  buri mezi 6.

Aha akaba asaba  abakozi bazuzuma ibinyabiziga kwita ku makosa y’ikinyabiziga bakayirega amakosa yose hanyuma nyiri ikinyabiziga akajya kugikoresha neza bitarenze ibyumweru 2 hanyuma akagaruka bakabona kumuha icyemezo kerekana ko yakoresheje ibyo yasabwaga.

Yavuze ko imodoka zishaje cyane  zitazabona icyo cyangombwa mu rwego rwo gukumira impanuka no kwirinda imbogamizi ziterwa n’izo modoka mu muhanda.

Ibizitabwaho cyane mu gusuzuma akaba ari Feri, amatara, amapine, umukandara, ibirahure n’ibindi.

Yavuze ko nubwo ibinyabiziga ari byinshi hazitabwaho kubisuzuma ku buryo buhagije kugira ngo hirindwe impanuka no kuba abantu bakwizera ko imodoka zitwara abantu n’ibicuruzwa biba bifite ubuziranenge bw’ibyavuzwe haruguru kandi hakazasuzumwa n’imyotsi y’ibinyabiziga kugira ngo harebwe niba itangiza ikirere.

Polisi y’u Rwanda ikaba izashyiraho ibigo mu minsi ya vuba bishinzwe gusuzuma ibinyabiziga  mu turere twa  Ngoma, Musanze, Huye, Karongi byo kunganira ikigo cya Kigali.