Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda iributsa abaturage kwitegura ibihe by’imvura biri imbere

Nta gushidikanya ko igihe cy’imvura nyishi cyegereje, iyo iki gihe kigeze imvura  yangiza ibintu byinshi mu mpande nyinshi z’igihugu,ibihingwa mu mirima,ibikorwa remezo birimo amazu,yaba atuwe cyangwa adatuwe,ibiti by’insinga z’amashyanyarazi,amateme n’imihanda,…tutibagiwe n’ubuzima bw’abantu buhagendera cyangwa bukahazaharira.

Igihugu cyacu tuzi neza ko kigizwe ahanini n’imisozi miremire cyane cyane mu majyaruguru n’uburengerazuba bwacyo,ari naho ibibazo biterwa n’imvura nyinshi bikunze kugaragara,ikindi tuzi ko ibiza ntawe biteguza ariko kandi nk’ibiterwa n’imvura,tuzi neza ko bikunze kugaragara nyine mu gihe cy’imvura,kandi mu karere igihugu cyacu giherereyemo,ibihe by’imvura nyinshi  biba bizwi n’itegenyagihe.

Kuba bizwi ariko,uretse impanuka,ubundi byakatubereye amahirwe yo guteganyiriza ibi bihe ,aho guhora twumva ngo amazu yatwawe n’umuvu,haguyemo abantu,aho ibihingwa bitandukanye mu mirima byatwawe mu bishanga;aha ntitwakwibagirwa n’inkangu zikunze kubaho ariko nazo zigaragara ku butaka buhanamye kandi zitizwa umurindi n’ibikorwa by’abantu:ubuhinzi,ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe mu kajagari,gucukura umucanga,n’ibindi. Ibi ntibikwiye gukomeza kutwangiriza kandi  bitangira tureba ariko abenshi ntibabyiteho.

Polisi y’u Rwanda,ikaba ikomeza kugira inama abaturage,cyane cyane abatuye ku misozi ihanamye,kobagomba kwihatira  gufata ubutaka babuteraho ibiti byagenewe kubufata kandi bakanarengera ibyamaze guterwa.