Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage cyane cyane abaturiye ibiyaga n’imigezi hirya no hino mu gihugu kubahiriza amategeko agenga uburobyi mu Rwanda.
Ubu butumwa buje nyuma yo kubona ko hari bamwe mu baturiye ibiyaga n’imigezi bafite umuco mubi wo kujya kuroba amafi mu buryo butemewe n’amategeko, ibyo bikaba bitera ingorane kuko hari abahatakariza ubuzima nyuma yo kurohama mu mazi abandi bagakomereka cyangwa bakaribwa n’ingona cyangwa imvubu.
Urugero rufatika ni aho tariki ya 13 Ukuboza ,2014, Umugabo witwa Mrcel Tuyizere w’imyaka 25 wari utuye mu karere ka Kirehe ,umurenge wa Nyamugari ,akagari ka Kagasa yarohamye mu mugezi wa Akagera ubwo yajyaga kuroba amafi mu buryo butemewe n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba Inspector of Police, Emmanuel Kayigi, yasabye abaturage kutaroba mu buryo butemewe n’amategeko.
yasabye kandi abantu kwibumbira mu mashyirahamwe agamije uburobyi azwi n’inzego z’ubuyobozi kuko aribyo byatuma bo ubwabo biteza imbere kurushaho ndetse n’igihugu kigatera imbere.
IP Kayigi,yibukije kandi abaturage kujya banita kubana kuko nabo bahura nabene izo mpanuka cyane iyo barimo bidumbaguza.
Yanavuze ko bitari biherutse ko umuturage abura ubuzima bwe kubera amazi,akaba asaba inzego z’umutekano gukaza amarondo ku nkengeroz’ibiyaga n’imigezi kugira ngo hakumirwe ubwo burobyi butemewe n’amategeko ndetse bunavamo impanuka za hato na hato zinatwara ubuzima bw'abantu.
Kinyarwanda
English











