Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda iributsa abatunze imbwa kuzikurikiranira hafi ngo zidateza umutekano muke

Polisi y’u Rwanda ikomeje gusaba abatunze inyamaswa zororerwa mu ngo, cyane cyane imbwa, kuzitaho, bakazikingiza indwara zose kandi bagakomeza kuzororera ahabugenewe kugirango zitagira abo zirya zikabakomeretsa ndetse zikabatera n’ubundi burwayi butandukanye.

Ibi Polisi y’u Rwanda ikaba yongeye kubisaba abaturage nyuma y’aho ku itariki ya 3 Mata mu kagari ka Rushubi Umurenge wa Gashora mu karere ka Bugesera imbwa zizerera ku gasozi zasanze ihene 4 z’uwitwa Ngiriyambonye Nathanael aho ziziritse zirazirya zirapfa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yavuze ko imbwa zariye ziriya hene nta nyirazo zifite, ahubwo ko ari izirirwa zizerera mu bigunda.

CIP Kanamugire yavuze ati:”Nkuko bisanzwe mu bice bimwe na bimwe by’igihugu, hari aho usanga abaturage bazirika amatungo magufi nk’ihene, intama n’ingurube ku gasozi. Ni muri urwo rwego Ngiriyambonye yaziritse ihene ze, agiye kuzicyura asanga ziriya mbwa ziri kuzirya zamaze kuzica.”

Yavuze ko ubusanzwe izi mbwa z’inzererezi zidakunze kugaragara muri kariya karere, ariko ko mu myaka yashize hari igihe zigeze kurya umuntu aravuzwa arakira.

Ahandi zagaragaye muri iyi Ntara y’I Burasirazuba ni mu turere twa Kirehe na Gatsibo, aho zariye umuntu umwe muri Gatsibo, muri Kirehe zirya abantu bane ariko bakaba baravujwe bagakira.

Yaravuze ati:” Polisi y’u Rwanda hari umuti ihabwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) wo kwica imbwa nka ziriya z’inzererezi, tukaba dusaba abaturage kutubwira agace baba bazi ziriya mbwa ziherereyemo ngo tuzitege.”

Yongeyeho ati” Polisi y’u Rwanda ikomeje kwibutsa abaturage kujya bazirika amatungo yabo hafi y’ingo aho bayabona, ikanabakangurira kurinda abana babo kuko muri iyi minsi hongeye kwaduka imbwa z’inzererezi zigenda zikarya amatungo ari kugasozi,uwo zihuye nazo cyane mu masaha y’umugoroba, n’ijoro no mu masha y’urukerera.”

Mu nama yagiranye n’abaturage hamwe n’abayobozi b’ubutugari, imirenge n’ab’akarere, CIP Kanamugire yibukije abaturage kujya bazirika amatungo yabo hafi y’ingo aho bayabona, anabakangurira gahunda yo gukingiza imbwa ku bazitunze,              anababwira ko aho bazajya babona izo mbwa z’inzererezi bajya bihutira kumenyesha inzego z’umutekano kugirango zibafashe gukemura icyo kibazo.

Yakomeje avuga ko Polisi ifatanije na Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’iy’Ubuzima ko bashyize imbaraga hamwe zo kurwanya imbwa z’inzererezi nk’izo ndetse n’izidakingiye zitunzwe n’abantu.

CIP Kanamugire asoza agira inama abaturage kutarya ku itungo ryariwe n’imbwa, kuko kenshi ziba zasaze, bikaba bishoboka ko uriye izo nyama, nawe yasara cyangwa akitaba Imana.